Nyuma yo gutakaza umukino w’umunsi wa karindwi mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026 imbere ya Nigeria, Amavubi yatuye umujinya Zimbabwe itsindwa igitego 1-0, ku mukino w’umunsi wa munani.
Umukino ubanza hagati y’u Rwanda na Zimbabwe wabereye i Huye amakipe yombi yari yanganyije 0-0, ku mukino w’uyu munsi amakipe yagiye guhura imwe itekereza ko ishobora gukura amanota ku yindi bitewe n’uko zombi zari zimaze iminsi zitwara nabi, n’ubwo Zimbabwe yari mbi cyane mu mikino iheruka ugereranyije n’u Rwanda.
Umukino watangiye ku i saa cyenda z’i Kigali watangiye Zimbabwe yiharira umukino cyane mu ihererekanya ariko ubwugarizi n’umuzamu Ntwari Fiacre baba ibamba. Umutoza Adel Amrouche wari wahisemo guhindura uburyo bw’imikinire yari imaze igihe yinubirwa n’abakunzi b’Amavubi, akava kuri 5-4-1 akajya kuri 4-1-4-1 yarimo acungana no gukoresha imipira yihuta inyuze cyane mu mpande.
Iyi mipira yagirwagamo uruhare na Kwizera Jojea, Kevin Muhire ndetse na Mugisha Gilbert. Kurekera Zimbabwe umupira igahererekanya bakaguma kuri ubu buryo bw’imikinire, bwaje gutangira kwerekana ibishashi ku munota wa 24 ubwo Bizimana Djihad yabonaga amahirwe arebana na Washington Arubi wari mu izamu rya Zimbabwe, awuteye n’umutwe ujya hanze, gusa umusifuzi yari yamaze no kumubwira ko yaraririye.
Umukino wakomeje kugenda uko, maze ku munota wa 38 Kwizera Jojea azamukana umupira yakuye muri metero ebyiri urenze umurongo ugabanya ikibuga mo kabiri, awuhereza Mugisha Gilbert wageragezaga kenshi amashoti yo hanze y’urubuga rw’amahina, ntiwamukundira awuteye ujya hanze. Morare yari nyinshi cyane muri iyo minota maze U Rwanda rubona coup franc yatewe na Jojea ku munota wa 39.
Ubwumvane bwe na Gilbert bwaje kubyara umusaruro maze iyo coup franc ayimuha neza umupira awuterera inyuma y’urubuga rw’amahina, afungura amazamu ku ruhande rw’Amavubi. Igice cya mbere cyarangiye nta gitego kindi kibonetse, bajya mu karuhuko k’iminota 15, abatoza bajya guha abakinnyi babo amabwiriza ari bubarange mu gice cya kabiri.
Iki gice kigitangira Ntwari Fiacre yongeye kuba intwari y’Abanyarwanda maze ku munota wa 47 akuramo upira wari uturutse kuri coup franc. Amavubi yakomeje kotswa igitutu na Zimbabwe maze ku munota wa 65 Mugisha Gilbert akorera ikosa Jordan Zemura, umusifuzi atanga indi coup franc. Munashe Garan’anga yayiteranye ubwenge, Ntwari yongera kwerekana ko ibyo yakoze Amavubi akina Nigeria bitamugwiririye nayo ayikuramo.
Ku munota wa 70 abanya-Zimbabwe bongeye kwikorera amaboko biturutse ku mupira Ntwari yashize muri koruneri. Kuva kuri uyu munota byagaragaraga ko u Rwanda rushaka kurinda ibyageweho, Zimbabwe nayo ari ko ishaka kugombora. Aha akazi kari gasigaye ari aka ba myugariro n’umuzamu b’u Rwanda. Ntwari yaje kongera gutabara ku munota wa 73 n’uwa 86 imipira yari iremerye abakinnyi bazimbabwe barushaho kwiheba.
Umukino warinze ugera ku munota wa 90 nta gitego cyongeye kuboneka haba ku Rwanda ndetse no kuri Zimbabwe. Umukino wongeweho iminota 6 nayo irangira uko maze Abanyarwanda bongera kwishimira intsinzi, ndetse n’umutoza nawe abasha kubona intsinzi ya mbere nyuma y’imikino ine mu irushanwa iryo ari ryo ryose, atangiye gutoza Amavubi.
Mu mikinire mishya Adel utoza amavubi yari yahisemo gukoresha Fiacre Ntwari, Phanuel Kavita, Ange Mutsinzi, Thierry Manzi, Claude Niyomugabo, Bonheur Mugisha, Kevin Muhire, Djihad Bizimana, Gilbert Mugisha, Jojea Kwizera, Abeddy Biramahire.
Michael Nees watoje amavubi hagati ya 2006–2007 ubu akaba ari we mutoza wa Zimbabwe, we yari yakoresheje Washington Arubi, Emmanuel Jalai, Munashe Garananga, John Takwara, Jordan Zemura, Marshall Munetsi, Knowledge Musona, Prosper Padera,Tawanda Maswanhise, Tawanda Chirewa, na Thandolwenkosi Ngweny.
U Rwanda rwahise rusubirana umwanya wa gatatu n’amanota 11 mbere y’uko Afurika y’Epfo ya mbere ifite 16 ihura na Nigeria ya Kane ifite 10. Iyi mikino izagaruka mu kwezi gutaha kwa Cumi hakinwa umunsi wa cyenda n’uwa cumi, aho Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda izatana mu mitwe na Benin tariki ya 06 kuri Sitade Amahoro, hanyuma tariki ya 13 abasore b’u Rwanda bakerekeza muri Afurika y’epfo, yari yatsindiwe ibitego 2-0 ku i Huye.