Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Ikoranabuhanga Iteganyagihe Ubushakashatsi

Ubwirakabiri bw’Ukwezi mu kirere cy’u Rwanda kuri iki Cyumweru

Ku masaha y’umugoroba kuri iki Cyumweru tariki 07 Nzeri 2025, abanyarwanda ndetse n’abandi bari mu bice bimwe baragira amahirwe yo kwitegereza igitangaza cy’ijuru gikura bamwe umutima aho ubona Ukwezi kwafashe ibara ry’amaraso ‘Blood Moon, nyamara ibi bikaba ari ibintu karemano kuko byutwa ubwirakabiri/isarabukira bw’ukwezi (lunar eclipse).

Ubwirakabiri bw’Ukwezi (Lunar eclipse) biba igihe Izuba, Isi n’Ukwezi biba biri ku murongo umwe. Bitewe n’uko Ukwezi gukomora urumuri ku Izuba, icyo gihe ntibiba bigishobotse kuko Isi iba yitambitse hagati y’Ukwezi n’Izuba bityo igatangira rwa rumuri rwose ari yo mpamvu abantu babona Ukwezi kwahindutse ukundi, ibi bikaba biterwa nanone no kuba Isi iruta Ukwezi bityo ikaba igukingiriza kose.

Abahanga mu by’ikirere bagaragaje ko mu kirere kirimo n’icy’u Rwanda hagaragara ubwirakabiri bw’Ukwezi ku masaha akurikira (Isaha yo mu Rwanda), hakurikijwe uko ukwezi kugenda guhinduka:

17:28: Ukwezi gutangira kwinjira mu gicucu cy’Isi (ntibigaragara cyane).
18:27: Igice cy’ukwezi gitangira kuzimirira mu mwijima.
19:31-20:53: Igihe gikomeye cy’ijoro, Ukwezi kose kuraba gutukura.
20:12: Niho ubwirakabiri nyiri izina buba (Blood Moon), Ukwezi gufite ibara ry’umutuku risendereye.
21:56: Ukwezi gutangira kongera kugaruka uko kwatangiye.
22:55: Ubwirakabiri burarangira burundu.

Ubwirakabiri bw’iri joro buratangira kwigaragaza neza mu ma saa 20:12 z’umugoroba, kugera hafi saa tanu z’ijoro. Ababubona cyane ni abari mu majyaruguru n’uburengerazuba bw’Igihugu, baza kubona neza Ukwezi kwambaye isura nshya, ariko n’abandi mu gihugu hose bashobora kubureba neza, cyane cyane ahantu hitaruye nko ku misozi no mu bice bidafite amatara menshi ashobora kubabuza kureba neza.

Ibisobanuro mu muco n’amateka.

Mu muco wa kinyafurika, ‘Blood Moon’ yitwaga ‘Ukwezi kurya amaraso’, bikajyana n’ibisobanuro by’amakuba: inzara, intambara cyangwa impinduka zikomeye. Mu Burayi bwa cyera, abantu babifataga nk’igihe cy’imihango y’ubupfumu, naho mu bami b’Abaperesi bakabihuza n’ihinduka ry’ingoma.

Ibidasanzwe byabaye ku Isi byitirirwa ‘Blood Moon’

1967: Mbere y’intambara y’iminsi itandatu “Six Day War” hagati ya Israel n’Ibihugu by’Abarabu, habayeho Blood Moon, bamwe bayihuza n’iyo ntambara yihuse.

1969: Mu kwezi kumwe n’uko Apollo 11 yagejeje abantu bwa mbere ku kwezi, habaye Blood Moon yatumye Isi yose ivuga ko “Ijuru ryafunguye amarembo yaryo.”

1992: Mu gihe Isi yari ihanganye n’icyorezo cya SIDA, habaye Blood Moon yagaragaye mu Burayi na Amerika, bamwe bayihuza n’ibihe by’amakuba.

2014–2015: Urukurikirane rw’ubwirakabiri bw’Ukwezi bune (tetrad) rwiswe Blood Moon Prophecy rwatumye abantu benshi batekereza ko iherezo ry’Isi riri hafi, inkuru yatumye ibitaro n’amatorero byubakwa ku ngingo imwe.

Blood Moon n’ibyabaye mu myaka ya vuba

Mu bihe bya vuba, hari abagiye bahuza Blood Moon n’ibyago cyangwa impinduka zikomeye ku Isi:

2020: Mu gihe Isi yari mu cyorezo cya Covid-19, Blood Moon yabaye muri Gicurasi yahujwe n’uko Isi yari mu bihe by’amakuba.

2022: Intambara ya Russia na Ukraine yatangiye hafi mu gihe cy’ubwirakabiri, bituma bamwe bayihuza n’Ukwezi gutukura nk’ikimenyetso cy’intambara.
Ibitero by’iterabwoba muri USA: Nyuma y’amakuba akomeye nk’ibya 9/11, hari abashakashatsi b’imyemerere bashatse guhuza ayo mateka n’ubwirakabiri bwabaye hafi y’icyo gihe.

Nubwo ibi byose byavuzwe, abahanga mu by’inyenyeri basobanura ko ari igikorwa cya siyansi gisanzwe, kitagira aho gihurira n’intambara, indwara cyangwa ibitero. Ariko mu myumvire y’abantu, bigaragaza uburyo umuntu ahora ashaka ibisobanuro by’ibyago binyuze mu ijuru.

Related posts

Volleyball: u Rwanda rwatoranijwe kwakira irushanwa ry’Afurika rya 2021

N. FLAVIEN

Etiyopiya: Intambara ya Tigray ikomeje kototera utundi duce

N. FLAVIEN

Visi perezida wa Kenya yagaragaje imirongo ya Bibiliya iri kumufasha muri ibi bihe bigoye ari gucamo.

KALISA

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777