Ikipe y’Ingabo z’Igihugu cy’u Rwanda ikomeje kwitwara neza mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup, aho yatsinze umukino wa kabiri yakinagamo na Mlandege FC yo muri Zanzibar ibitego 2-0 mu itsinda rya Kabiri.
Umukino watangiye ku isaha ya saa cyenda z’i Kigali n’ubundi APR FC ari yo ihabwa amahirwe yo gutsinda Mlandege FC, nk’uko byari bimeze ku mukino wa mbere bahuyemo na Bumamuru bakayitsinda ibitego 2-0.
Uyu ni umukino wagaragayemo impinduka imwe ya Djibril Ouatarra, mu bakinnyi 11 umutoza yari yabanjemo ku mukino wa Bumamuru, kubera ikibazo cy’imvune yagiriye mu myitozo ibanziriza umukino agasimbuzwa Ngabonziza Pacifique abandi nta mpinduka zabayeho.
Abakinnyi 11 APR FC yabanje mu kibuga: Ruhamyankiko Ivan, Gilbert Byiringiro, Nshimiyimana Yunusu, Niyigena Clement, Bugingo Hakim, Pacifique Ngabonziza, Dauda Seidu, Dao Memel, Ruboneka Bosco, Hakim Kiwanuka na William Togui.
Abakinnyi 11 Mlandege yabanje mu kibuga: Alex Gidion, Abed Ama, Omar Ramadhan Issa, Raphael Futakamba, Mussa Hassan, Aimar Hafidh, Hamis M’sa, Berry Iziegbuwa, Davi Nascimento, Japhet Manga na Enzo Claude.
Ikipe ya APR FC yarushaga Mlandege FC bigaragarira amaso, byayisabye iminota 30 kugira ngo ibashe kunyeganyeza inshundura ku gitego cyatsinzwe na Memel Dao. Ni Memel Dao wari wanigaragaje mu mukino wa Bumamauru anatorwa nk’umukinnyi w’umukino (man of the match) nubwo nta gitego yari yatsinze.
APR FC yakomeje kotsa igitutu Mlandege, maze ku munota wa 35 William Togui akorwa ikosa mu rubuga rw’amahina umusifuzi atanga penalite. Togui wari watsinze mu mukino wa Bumamauru ntiyabashije kuyinjiza kuko yayiteye aho umuzamu ahagaze akayikuramo ndetse igice cya mbere kirangira ari igitego 1-0.
William Togui wari wahushije penalite mu gice cya mbere, igice cya kabiri kimaze iminota 3 yahise atsinda igitego cya kabiri ku mupira yahawe na Kiwanuka, biturutse ku burangare bwa ba myugariro ba Mlandege.
Umutoza wa APR FC impinduka yakoze mu kibuga akuramo Hakim KiwanukaMemel Dao, Iradukunda Pacifique na William Togui, hakajyamo Iraguha Hadji, Niyibizi Ramadhan, Alliou Souane na Mamadou Lamine Bah, nta kinini cyane zahinduye kuko umukino warangiye ari ibitego 2-0.
APR FC yahise yuzuza amanota 6/6 nyuma y’imkino ibiri imaze gukina. Umukino wa nyuma mu itsinda uzayihuza na KMC yo muri Tanzania ku wa 08 Nzeri. Hakim Kiwanuka nk’uko byari bimeze ku Dao bakina na Bumamuru, nawe ntiyatsinze ariko ni we watowe nk’umukinnyi w’umukino (man of the match).
