Ikipe ya APR FC yatangiye neza imikino ya CECAFA Kagame Cup itsinda Bumamuru FC y’i Burundi ibitego 2-0, mu mukino ufungura imikino ya CECAFA Kagame Cup kuri APR FC, ukaba wari uwa gatatu mu irushanwa ryose.
Umutoza w’Ikipe ya APR FC ihagarariye u Rwanda muri iyi mikino, Abderrahim Taleb yari yabanje mu kibuga Ruhamyankiko Ivan, Byiringiro Gilbert, Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunusu, Bugingo Hakim, Dauda Seidu, Rubonela Bosco, Memel Dao, Hakim Kiwanuka, Togui William na Djibril Ouatarra.
Mu gihe ku ruhande rwa Bumamuru, yo mu kibuga harimo Ndayishimiye Azadie, Mbatu Lufu Karibu Alain, Nagijimana Fabrice, Ngabonziza Blancard, MUHAMED Abdoul Herve, Ngoi Ngosso Michel, Trésor Ngabireyimana, Basa Loku Christian, Nkurunziza Alfred, Ndayikengurukiye Christophe na SWALEHE Alfred Benoni.
Nk’uko byari byitezwe ko ikipe y’Ingabo itsinda Bumamuru FC, nta cyahindutse kuko ku munota wa 7 gusa Djibril Ouatarra yari yamaze gufungura amazamu akomeza kwigarurira imitima y’abakunzi ba APR FC, yanakomeje kugaragaza inda ya bukuru imbere ya Bumamuru ariko igice cya mbere kirangira ari igitego 1-0.
Mu gice cya Kabiri William Togui afatanyije n’abarimo Memel Dao, Kiwanuka, Ruboneka Jean Bosco, na Ouatarra bakomeje gukomanga imbere y’izamu rya Bumamuru maze William Togui aza gutsinda igitego cya 2 kabiri ku munota wa 74. Bumamuru ntiyabashije kugombora nubwo yageraga imbere y’izamu kenshi kuko ba myugariro ba APR FC n’umuzamu Ruhamyankiko Ivan batabaraga hakiri kare.
Umutoza wa APR FC ntiyihutiye gusimbuza kuko byasabye umunota wa 77. William Togui, Hakim Kiwanuka na Memel Dao, bavuye mu kibuga hinjira Lamine Bah, Niyibizi Ramadhan na Ngabonziza Pacifique. Umukino ubura iminota 6, haje kubaho izindi mpinduka Iraguha Hadji, Niyibizi Eric na Aliou Soune basimbura Dauda Seidu, Ruboneka na Ouatarra.
Izi mpinduka ntacyo zaje guhindura mu mibare y’ibitego, APR FC itangirana amanota atatu mu tsinda rya Kabiri iherereyemo, iri kumwe n’iyi Bumamuru batsinze, Mlandge yo muri Zanzibar bafitanye umukino ku wa 6 Nzeri na KMC bazatana mu mitwe ku wa 8 Nzeri. Muri uyu mukino kandi Memel Dao niwe wanatowe nk’umukinnyi w’umukino (man of the match).

