Uyu musore w’imyaka 27 y’amavuko mu kwezi gushize ni bwo yasohotse muri Manchester United yakuriyemo, yerekeza muri FC Barcelona nk’intizanyo. Mu masezerano ye harimo ingingo yo kumugura akaba umukinnyi wa FC Barcelona burundu mu Mpeshyi itaha. Kuri ubu yamaze guhabwa akazina ka ‘Sweetie’ na bagenzi be bakinana.
Uyu musore umwaka w’imikino ushize n’ubundi igice cyawo cya kabiri yakimaze mu ikipe ya Aston Villa nk’intizanyo. Rashford yaragarutse ariko we na bagenzi be barimo Alejandro Garnacho, Jadon Sancho, Antony na Tyrell Malacia, ni abakinnyi babwiwe n’umutoza Ruben Amorim ko nta mwanya wabo uri muri Manchester United muri uyu mwaka w’imikino. Barcelona ikimenya ibya Rashford yahisemo kumutira .
Bitewe n’ibibazo by’ubukungu, abakunzi ba FC Barcelona bari bafite ubwoba ko uyu mukinnyi atazabasha kwandikishwa. Nk’uko byari byabanje kugorana mu mwaka w’imikino washize utangira kuri Dan Olmo na Pau Victor, Rashford yaje kwandikwa ndetse anagaragara mu mukino batsinzemo Mallorca ibitego 3-0, yinjiye mu kibuga asimbuye Ferran Torres ku munota wa 69.
Uyu musore yatangiye kugaragaza imbamutima ze zo kuba yarasohotse mu ikipe yamureze agiye gushaka ibyishimo yari yarabuze. Mu kiganiro aheruka kugirana na SPORT yagize byinshi atangaza maze aterura agira ati: “Nkeneye kuba nishimye kugira ngo nkine umupira. Ku bwanjye umupira ni ubuzima. Ni ubuzima bwanjye kuva mu bwana.”
“Mu by’ukuri nta kindi nzi. Ubwumvane mfite, si wo gusa ahubwo ni siporo muri rusange, birakomeye cyane ku buryo ntiyumva ndihanze yayo. Ikindi ni byiza kubaho wishimye igihe ukina. Ni nayo mpamvu mbirimo. Ntabyo uzi ndabizi, ariko kuva nagera aha ndaryohewe. Mu kibuga nziga kandi nigira kuri buri mukino.
Rashford muri iki kiganiro yanakomoje ku mibanire ye n’abakinnyi yasanze mu Barcerona, maze nabwo avuga ko bamubereye inshuti nziza mu gihe ahamaze ndetse banamubatije izina nawe atazi icyo risobanura. Uyu musore kandi yanavuze ko yatangiye urugendo rugora abakinnyi benshi iyo basohotse mu bihugu byabo bagiye gukina hanze.
Ati: “Kimwe mu bigora abakinnyi benshi harimo, gusohoka bajya gukina hanze, aho bahura n’ururimi n’umuco bishya. Kuri ubu sinzi icyo bisobanura ariko abakinnyi, banyita ‘Sweetie’. Yego, ubanza ari uko ahari bazi ko ndi kwiga Icyesipanyoro (Spanish), ndatekereza ko ari byiza kucyiga mu gihe gito gishoboka.” Iri zina bagenzi be bamuhaye, iyo ugerageje kurishaka ku mbuga na za nyikabuga bakubwira risbanuye umuntu ugira umutima mwiza ndetse unasabana.