Amatora ya Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanada, FERWAFA ateganyijwe ku wa 30 Kanama 2025, akaba azaba arimo umukandida umwe rukumbi Shema Fabrice. Abarimo Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles (KNC) na Sam Karenzi bamuhaye ubutumwa.
Mu kiganiro Fabrice yagiranye n’itangazamakuru ku wa Kane tariki ya 14 Kanama 2025 muri Four Points by Sheraton, yagarutse kuri byinshi ateganya gukorera umupira nka Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanada (FERWAFA).
Bimwe mu byo yibanzeho ni ukongera ibihembo bitangwa ku makipe yatwaye ibikombe mu mupira w’amaguru ku byiciro byose. Mu cyiciro cya mbere cy’umupira ateganya ko ikipe yatwaye shampiyona igomba guhabwa milioni 80 FRW mu bagabo ndetse na miliyoni 20 FRW mu bagore.
Ikindi yagarutseho ni uko amakipe ahembwa na yo agomba kwiyongera. Mu cyiciro cya mbere mu bagabo hazajya hahembwa amakipe umunani, mu bagore hahembwe atandatu. Mu Cyiciro cya kabiri naho ni ukuva ku mIliyoni 10 FRW kugera ku ya gatandatu izahabwa miliyoni 3 FRW.
Mu iki kiganiro n’itangazamakuru, umunyamakuru akaba n’umuyobozi wa SK FM ndetse akaba ari n’umunyamuryango wa Bugesera FC, Sam Karenzi yageneye ubutumwa uyu mugabo wiyamamaririza kuyobora FERWAFA, amwibutsa ko hari benshi baje bafitiwe icyizere ariko ntibakore uko byagakwiye.
Sam Karenzi mu rwenya ruvanze n’ukuri kwinshi yateruye agira ati: “Tujya tuvuga ngo hariya munsi Nyabisindu munsi ya FERWAFA hashobora kuba hari umurozi uroga FERWAFA, umuhereho umuroge apfe ubone gukora neza.”
“Ni kenshi haje abantu tubabonamo icyizere, tubitezeho byinshi byiza ariko bahagera bakadutenguha. Birasaba gushikama ugafata ibyemezo kubera ko ibi tubona hano bishobora guhera mu mpapuro kubera impamvu zitanabaturutseho.”
“Umupira ntabwo ufite ibibazo byinshi ariko bikeya ufite ni iby’ingutu. Ikibazo cy’amikoro, ikibazo cyo gukorera mu mucyo, hanyuma Ikipe y’Igihugu. Ibyo bitatu hashoboye kuboneka bushobozi mu mupira, ibipfa byishi bishingiye ku bushobozi bukeya. Abasifuzi bica ibintu bishingiye kukudahembwa.”
Perezida wa Gasogi United, KNC, na we yahaye ubutumwa bukomeye Fabrice, amubwira ko akwiye kwikuramo ikijyanye n’amarangamutima. Ati: “Burya iyo umuntu yabaye mu kintu, biba byiza yuko anakiyobora. Shema ntekereze yuko aya magambo n’imigambi utweretse myiza bitaba amasigaracyicaro.
“Kuko ubu ngubu ugiye kuba urwandiko rusomwa na bose. Tuzakunnyega ariko tuzakugira n’inama. Uje kuyobora ikintu gikomeye kitarobanura ku idini, ku mashuri umutu yize, gihuza abantu bose. Ariko Ikipe y’Igihugu ntabwo ishobora kuboneka hatari uguhangana nyako. Reka twizere ko ikintu cyitwa amarangamutima, icyo wakizinutswe kuko ni byo bintu bitwiciye umupira.”
Shema Fabrice wiyamamamriza kuyobora FERWAFA yasigaye ari umukandida umwerukumbi, nyuma y’aho Hunde Walter akuyemo kandidatire ye nk’uwifuzaga kuzayobora iri shyirahamwe ndetse akavuga ko hari imbogamizi we na begenzi be bahuye nazo.
