Ikirunga cya Krasheninnikov, giherereye mu gace ka Kamchatka mu Burengerazu bw’u Burusiya, cyongeye kuruka nyuma y’imyaka isaga 600 kitaruka. Abahanga mu by’ubumenyi bw’Isi bavuga ko ibi bishobora kuba bifitanye isano n’umutingito ukomeye uherutse kuhaba.
Iki kirunga cyaherukaga kuruka mu kinyejana cya 15, cyateje umwotsi mwinshi wazamutse ku burebure bwa kilometero esheshatu mu kirere mu rukerera rwo kuri iki cyumweru tariki 03 Kanama 2025. Minisiteri ishinzwe ibiza mu Burusiya yatangaje ko nta baturage bagizweho ingaruka no kuruka kw’iki kirunga.
Nyuma y’amasaha macye ikirunga kimaze kuruka, hahise haba umutingito ukomeye muri aka gace, ndetse ushobora gutera Tsunami ifite uburebure bwa santimetero 18. Abaturage bahaturiye bakaba basabwe kwirinda kwegera inkombe z’inyanja.
Tsunami ni umutingito ubera mu nyanja ku buryo utera imyuzure. Iyo Tsunami igeze ku nkombe, amazi amanuka yihuta cyane mu nyanja (ashobora kugenda ibilometero 800 ku isaha) yerekeza ku nkombe. Ishobora gusenya inyubako, gutwara abantu, no kwangiza byinshi mu turere turi hafi y’inyanja.
Kuruka kw’iki kirunga ndetse n’uyu mutingito bavuga ko bishobora kuba bifitanye isano n’umutingito wibasiye ako gace tariki ya 29 Nyakanga 2025, wari uri ku gipimo cya magnitude 8.8, ibyatumye uba umwe mu mitingito ikomeye ku Isi nk’uko byatangajwe na Olga Girina, ukuriye itsinda rishinzwe gukurikirana imikorere y’ibirunga muri Kamchatka.
Kamchatka ni agace kari kure y’ahatuwe n’abaturage cyane, kabarizwa mu gice kizwi nka ’Pacific Ring of Fire’, kubera ko haba ibirunga byinshi ndetse hakunze kuba imitingito bitewe n’imiterere y’ubutaka bwaho.

