Umuganura wizihizwa buri wa Gatanu wa mbere w’Ukwezi kwa munani (Kanama), ni imwe mu nzira 18 z’ubwiru mu Rwanda rwo hambere, wakorwaga iyo rubanda babaga bejeje amasaka bakaganura basangirira hamwe.
Nk’uko tubikesha abahanga mu mateka y’u Rwanda nka Nsanzabera Jean de Dieu, avuga ko umuganura watangiranye n’Abami mpangarwanda kuva kuri Gihanga wahanze inka, ingoma n’u Rwanda ukageza kuri Musinga III Rudahigwa mu 1924 ubwo Umwiru w’inzira y’umuganura yacirirwaga i Burundi bikozwe n’abakoroni.
Umuganura ni ikimenyetso gikomeye cy’ubumwe bw’abanyarwanda kuva kera na kare kugeza ubu.
Mbere ku ngoma ya cyami umuganura wakorwaga baganura amasaka, bitandukanye n’ubu kuko baganura bareba umusaruro w’ibyo bagezeho haba mu buhinzi, ubworozi, ubucuruzi n’ibindi byinshi bitanga inyungu.
Umuganura rero ni inzira ihuza abanyarwanda haba abifite n’abo hasi kugira ngo habeho guhura no gusangira nk’abanyarwanda maze barusheho gusabana basigasira umuco wo pfundo rizingatiye ubudasa bwa bene Kanyarwanda.
Muri uyu mwaka wa 2025, umuganura urizihizwa ku nsanganyamatsiko igira iti “Umuganura isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira.” Ku rwego rw’Igihugu urizihirizwa mu karere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru, mu turere hirya no hino nabo bakaba bizihiza uyu munsi mukuru ushingiye ku muco.