Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Nyakanga 2025, yafatiwemo ibyemezo bitandukanye birimo kwemerera Ishuri Rikuru Mpuzamahanga rya International Covenant College gukorera mu Rwanda nk’ishuri ryigenga.
Ishuri Rikuru Mpuzamahanga “International Covenant College” ryo muri Leta ya Georgia, Ishami ry’u Rwanda rizatangirana amashami abiri arimo iry’Itangazamakuru n’Ikoranabuhanga hamwe n’iry’Uburezi mu mikurire y’umwana, bikaba biteganyijwe ko rizagenda ryagura amashami.
Mu bindi Inama y’Abaminisitiri yemeje, harimo kandi itangwa ry’ubutaka bwa Leta bugahabwa Africa Health Sciences University (AHSU) kugirango bwubakweho Ishuri Rikuru ry’Ubuvuzi. Iyi nama kandi yemeje abahagarariye Ibihugu byabo n’Imiryango mpuzamahanga mu Rwanda.
International Covenant College, ni Ishuri Rikuru riherereye ahitwa Lookout Mountain, Georgia, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni Ishuri rigendera ku ndangagaciro za gikirisitu, rishamikiye ku Itorero ry’Abaperesibiteriyene [Presbyterian Church in America (PCA)], rikaba ryaratangiye mu mwaka wa 1955.
