Mwitende Abdoulkarim wamenyekanye cyane ku mbugankoranyambaga nka Burikantu, wari umaze iminsi atawe muri yombi kubera gufungirana umuntu mu buryo butemewe n’amategeko yarekuwe.
Amakuru yahamijwe na mugenzi we Buringuni, anyuze ku rukuta rwe rwa Instagram, Burikantu yagize ati: “Ubu tuvugana Burikantu ararekuwe, ngiye kumureba.”
Nyuma y’igihe gito aba bombi @burikantu1 na @buringuni1 bagaragaye mu mashusho bishimira ko yarekuwe baririmba indirimbo irimo amagambo yishimira gusohoka muri gereza agira ati “isheni twayiciye.”
Burikantu yari afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kinyinya mu mujyi wa Kigali. Inkuru y’irekurwa rye yishimiwe n’abakunzi babo ku mbuga nkoranyambaga
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwataye muri yombi Burikantu kuwa 20 Nyakanga 2025 , akurikiranyweho gufungirana abakobwa bari bagiye kumureba iwe mu rugo kugira ngo abafashe kujya bakora ibiganiro bitambuka ku mbuga nkoranyambaga.
