Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro mu mujyi wa Kigali rwakatiye Ingabire Umuhoza Victoire igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo kuko akurikiranweho ibyaha bihungabanya umudendezo w’Igihugu.
Icyemezo cy’urukiko cyasomwe kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Nyakanga 2025, kigaragaza ko aramutse akurikiranwe ari hanze yaba abonye umwanya wo gushyira mu bikorwa umugambi we, cyangwa akabangamira iperereza cyangwa agatoroka ubutabera.
Urukiko rwanzuye ko agiye gufungirwa mu Igororero rya Nyarugenge (i Mageragere), akaba yemerewe kujuririra uyu mwanzuro mu gihe kitarenze iminsi itanu y’akazi.
Ingabire Victoire watawe muri yombi tariki 19 Kamena 2025, akurikiranyweho ibyaha birimo icyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icyaha cyo guteza imvururu, icyaha cyo kugiririra nabi ubutegetsi buriho, icyaha cy’icengezamatwara cyangwa se kwangisha Leta y’u Rwanda amahanga, Icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha, n’icyaha cyo gucura umugambi wo kugirira nabi ubutegetsi buriho.
