Masamba Intore yasubitse urugendo rwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari yatumiwe nk’umwe mu bazataramira muri ‘Rwanda Convention USA’.
Masamba Intore aganira na Igihe yagize ati: “Mbabajwe no kubamenyesha ko ntacyitabiriye igitaramo cya ‘Rwanda Convention USA 2025’ kubera ko igihugu cyampaye ubundi butumwa bwahuriranye n’amatariki y’ibi bikorwa.”
Masamba yahawe inshingano zo kuzajyana n’Itorero ry’Igihugu, Urukerereza, mu Mujyi wa Osaka mu Buyapani ahari kubera ‘World Expo 2025’.
‘Rwanda Convention USA’ itegerejwe kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatumiwemo abahanzi barimo The Ben, Meddy, Kevin Kade na Element Eleeeh.
Igikorwa cya ‘Rwanda Convention USA’ kizatangira ku wa 4-6 Nyakanga 2025, kizabera muri Irving Convention Center muri Leta ya Texas.