Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyungutse abasirikare bashya, basoje imyitozo y’ibanze (Basic) bari bamazemo amezi atandatu mu Ishuri ry’Imyitozo ya Gisirikare rya Nasho (BMTC Nasho).
Umuhango wo kubinjiza mu ngabo wayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, witabirwa n’abandi bayobozi bakuru mu nzego z’umutekano.
Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki 19 Kamena 2025. Abinjiye muri RDF bagaragaje ubumenyi bakuye muri ayo mahugurwa burimo ubwo gukoresha imbunda n’ubundi bugaragaza ko biteguye kuzuza inshingano zabo.
Gen Mubarakh Muganga yashimye umurava n’ubwitange bagaragaje mu mezi atandatu bari bamaze bahugurwa aha i Nasho mu karere ka Kirehe, Intara y’Iburasirazuba.
Gen Mubarakh yabakiriye mu muryango mugari wa RDF, abasaba kurangwa n’ikinyabupfura no gukomeza gukurikiza indagagaciro za RDF nk’uko tubikesha Igihe.
Umugaba Mukuru kandi yashishikarije abo basirikare bashya guhora bigira ku bababanjirije, bagasangira ubumenyi bahawe byose bigamije kurinda ubusugire bw’u Rwanda n’abaturage barwo.
Yabasabye guhora biteguye gutanga umusanzu wabo mu gihe bakenerwa mu bikorwa bihuriweho n’Ibihugu bitandukanye nko mu butumwa bwo kugarura amahoro aho ari ho hose ku Isi.
Umuyobozi wa BMTC Nasho, Maj Gen John Baptist Ngiruwonsanga, yagaragaje ko abo basirikare batojwe bihagije kuva ku gukoresha intwaro mu buryo butandukanye, uko bakwitwara ku rugamba n’ibindi bibafasha kuzuza inshingano.
Yavuze ko ubushake bw’abo basirikare bugaragaza ko biteguye gutanga umusanzu mu bikorwa bitandukanye bya gisirikare.


