Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

FARDC mu myiteguro ya nyuma yo kugaba ibitero simusiga kuri M23.

Umuhuzabikorwa w’Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC), ribarizwamo umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho, yahishuye ko ingabo zirwana ku butegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo ziri gutegura kubagabaho ibitero simusiga.

Yifashishije ubutumwa bw’amajwi yacishije kuri telegraph, Corneille Nangaa yavuze ko bafite amakuru yizewe ko Kinshasa ifatanyije n’abasanzwe bayifasha bose bari gutegura ibitero simusiga mu mpande zose barimo, avuga ko nta gishya kirimo kuko ngo n’ubundi ibyo bitero na n’ubu biri gukorwa.

Yasobanuye ko ibiganiro bigamije kumvikanisha Leta y’i Kinshasa na AFC/M23 bibera i Doha muri Qatar bigifite agaciro, ariko ashinja Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo kugaragaza ko ashaka inzira y’intambara aho gushyira imbere inzira y’ibiganiro yifuzwa na benshi.

Ati: “Ibiganiro by’i Doha ntabwo byarangiye. Doha ni inzira twakiriye neza, twishimira nk’ibindi bikorwa bigamije gushaka amahoro, turi mu bakomeza gutekereza ko igisubizo ku bibazo bya DR Congo atari intambara, ko mbere na mbere ari inzira ya politiki.”

Yakomeje avuga ko ibi biganiro bibangamirwa na Perezida Félix Tshisekedi ubwe kuko yumva ko gukoresha intambara ari byo byazana igisubizo kirambye muri iki gihugu cyazahajwe n’uruhuri rw’ibibazo.

Ati: “Turabizi ko arimo kwitegura kutugabaho ibitero, ndetse asanzwe adutera. Turabizi ko adaha agaciro ibiganiro by’i Doha ni ukureba abantu yoherezayo abo ari bo, dukomeza kubiha icyizere ku ruhande rwacu twagaragaje ubushake, bwerekanwa n’uko twavuye i Walikale ku bushake, twarekuye abasirikare ku bushake, abasirikare 1400 ba FARDC bari muri MONUSCO kandi byakozwe ntacyo dusabye.”

MCN yanditse ko umuyobozi wa AFC/M23 yanahishuye kandi ko Leta ya DR Congo igifite imfungwa za AFC/M23 yo itigeze irekura, anasobanura ko uretse bariya basirikare bari muri MONUSCO hari n’abandi bari bivanze mu baturage, barimo abarwanyi biyise Wazalendo, FDLR n’abandi bose ngo bari aho.

Corneille Nangaa avuga ko kuba Perezida Joseph Kabila yarahisemo kujya i Goma ari amahitamo ye nk’undi munyekongo, kuko na we ngo yari yarimwe uburenganzira bwe, ahitamo gutaha ajya i Goma kubera ko bitari gushoboka kujya i Kinshasa.

Yavuze ko Kivu y’Amajyaruguru ndetse na Kivu y’Amajyepfo bikiri ubutaka bwa DR Congo ku buryo uwo ari we wese ushaka kuhatemberera cyangwa kuhaba bidakwiye kuba ikibazo ngo ni uko hagenzurwa na AFC/M23, Kinshasa ikunze kwita abanyamahanga.

Related posts

Bimwe mu by’ingenzi byaranze Perezida Magufuli wa Tanzania watabarutse ku myaka 61.

N. FLAVIEN

Perezida Tshisekedi yashimangiye ko n’ubwo ashaka ko Itegeko Nshinga rihinduka adashaka manda ya gatatu.

N. FLAVIEN

Ya Sukhoi-25 ya FARDC yari yarashwe yavogereye u Rwanda yongeye kugaragara iguruka hejuru ya Goma.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777