Abanyeshuri biga kuri GS Nyarupfubire, ishuri riherereye mu Murenge wa Rwimiyaga, Akarere ka Nyagatare, bakoze igikorwa kigayitse bakubita abarimu babo, umwe bamukomeretsa mu mutwe mu buryo bukomeye.
Aya mahano yabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 04 Kamena 2025 ahagana saa Kumi n’imwe z’umugoroba (17h00), ubwo hari harangiye umupira w’amaguru wahuzaga abiga mu mwaka wa Kabiri w’amashuri yisumbuye (S2) n’abigaga guhera mu mwaka wa Kane kugeza mu mwaka wa Gatandatu (A’Level).
Bivugwa ko aka kavuyo katangiye abiga mu mwaka wa Kabiri binubira imisifurire nyuma yo gutsindwa igitego kimwe ku busa (1-0) bituma bahuka muri bamwe mu barimu babo barahondagura.
Umwe mu barimu bakubiswe yatangarije Igihe ko basohotse ikigo ari abarimu batandatu, bageze hanze bahasanga abana bafite inkoni, abarimu babiri muri bo bahise biruka mu rwego rwo gukiza amagara kuko bahise babona ko nta mikino.
Yagize ati: “Twari batandatu babiri babonye batwatatse ni abasaza barirutse, twe twari tugiye kwirukanka umwe bamutangije icyuma kimufata mu mutwe arakomereka cyane, undi bagiye kukimutera dukinga amaboko.”
Uwakomeretse yahise ajyanwa kwa muganga adodwa mu mutwe ubuyobozi bumusaba kujya gutanga ikirego kuri RIB kugira ngo ababigizemo uruhare babiryozwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimiyaga iki kigo giherereyemo, Bagabo John, yatangaje ko nta muntu n’umwe mu bakekwa kugira uruhare muri uru rugomo uratabwa muri yombi, yemeza ko umwarimu wakomeretse ari umwe.
Yagize ati: “Abarimu twabagiriye inama ko batanga ibirego hanyuma inzego zishinzwe iperereza zikabikurikirana. Ni urugomo rw’abana, bateze abarimu ntabwo ari ubundi bugizi bwa nabi.’’
Gitifu Bagabo yasabye ko abanyeshuri bakwiye kurangwa n’ikinyabupfura bagaca ukubiri n’imyitwarire idahwitse nk’iyi yo gutinyuka abarimu babo kugeza n’aho babakubise ndetse bakanabakomeretsa.
Yavuze ko inzego z’umutekano z’u Rwanda zihora ziri maso ngo zikaba ziteguye gukora iperereza ku buryo uwabigizemo uruhare wese azabiryozwa kandi bikabera n’abandi urugero.
Hari amakuru twamenye ko aba banyeshuri ngo baba basanganwe imyitwarire itari myiza, uyu mukino ngo ukaba ari urwitwazo kuko ngo bari basanzwe barapanze gukubita abarimu mu rwego rwo kwihorera kuko ngo hari mugenzi wabo wirukanwe kubera imyitwarire idahwitse.