Umusore witwa Ishimwe Thierry uri mu kigero cy’imyaka 20 y’amavuko yasimbutse mu igorofa rya 13 mu nzu izwi nko kwa Makuza (Makuza Pension Plaza) agwa mu muhanda ahita apfa. Bikaba bivugwa ko ngo yiyahuye kubera umukobwa bakundanaga wamuhemukiye.
Aya mahano yabaye ahagana saa kumi z’umugoroba zuzuye (16h00) kuri uyu wa gatatu tariki 04 Kamena 2025, aho uyu musore byagaragaye ko akomoka mu murenge wa Runda, Akarere ka Kamonyi, Intara y’Amajyepfo yabonywe n’abantu asimbuka mu igorofa (étage) rya 13 akikubita hasi nta gusamba agahita ahwera.
Bamwe mu batanze aamkuru bavuze ko yiyahuye bitewe n’ikibazo yari afitanye n’umukobwa witwa Viliginia ngo bakundanaga kuko ngo mbere yo kwiyahura yumvikanye avuga ngo “ibi byose ni Viliginia ubiteye.”
Inzego z’umutekano zahise zigera ahabereye aya mahano, umurambo wa nyakwigendera wari ushungewe n’abaturage ukaba watwawe n’imodoka yabugenewe ujyanwa kwa muganga kugirango ukorerwe isuzuma.

