Ishami rya ONU rishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (OCHA) rivuga ko abantu barenga 10,000 bahunze ingo zabo mu bihe bya vuba muri Teritwari ya Rutshuru y’intara ya Kivu y’Amajyaruguru ya DR Congo kubera imirwano ihanganishije M23 n’abarwanyi ba Wazalendo na FDLR, imirwano ikomeje no muri izi mpera z’Icyumweru.
Nyuma y’imirwano yabaye ku wa Kane no kuwa Gatanu mu duce twa Bambo, Kishishe na Mutanda muri Teritwari ya Rutshuru hagati ya M23 na Wazalendo ifatanya na FDLR, ejo ku wa Gatandatu imirwano ikomeye yavuzwe muri Centre ya Butare muri Gurupoma ya Tongo no muri Gurupoma ya Bukombo muri iyo Teritwari.
Ibinyamakuru bikorera muri DR Congo bivuga ko abasivile batari bacye bavuye mu byabo bahunga iyi mirwano y’intwaro nto n’iziremereye mu gace gatuwe cyane ka Butare nk’uko tubikesha BBC.
Abasesenguzi bavuga ko Umutwe wa M23 uhanganye no kugarura umutekano usesuye mu bice by’ibyaro ugenzura muri Teritwari za Rutshuru, Masisi na Walikale mu gihe Wazalendo na FDLR, ubundi baba bari mu mitwe itandukanye yitwaje intwaro, bakomeza kwisuganya bagakora ibitero bya hato na hato byo kugerageza kwambura M23 uduce tumwe na tumwe igenzura.
Muri raporo yayo yo ku wa Gatanu OCHA ivuga ko abandi bantu bagera ku 6,500 bavuye mu ngo zabo bahunga indi mirwano muri Teritwari ya Walikale bakerekeza ahitwa Kibua.
Amakuru atandukanye avuga ko igisirikare cya Leta, FARDC kitari kwinjira mu buryo bweruye muri iyi mirwano ko ahubwo gisa nk’icyayirekeye imitwe yitwaje intwaro yakoranaga na cyo izwi nka Wazalendo yivanze na FDLR.
Iyi mirwano irimo kuvugwa mu gihe hari imihate yashyizwemo imbaraga na Qatar na Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo gushaka amahoro muri aka gace k’Uburasirazuba bwa DR Congo.