Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Iyobokamana Ubushakashatsi

Amwe mu mateka y’Umunsi mukuru wa Pasika mu mboni y’Amadini ya Gikirisitu atandukanye.

Buri mwaka abemera Imana Rurema bakemera n’Umwana wayo Yezu/Yesu Kirisitu bizihiza umunsi mukuru wiswe uwo kuzuka kwa Yezu, umunsi abemera uyu mwana w’Imana bivugwa ko yazutseho, nyuma y’iminsi itatu yari amaze mu gituro.

Ku rundi ruhande ariko nubwo abo bemera Yezu nk’Umukiza wabo, ibijyanye n’itariki yazutseho ntibakunze kuyivugaho rumwe aho bamwe bagaragaza ko muri ibyo bihe nta gikoresho cyapimaga igihe ngo bamenye amatariki ya nyayo ari nayo mpamvu amateka agaragaza ko inkuru zivuguruzanya ku munsi mukuru wa Pasika, zatangiye mu kinyejana cya Kabiri nyuma y’ivuka rya Yezu.

Icyo gihe bamwe bibazaga impamvu nyamukuru uyu munsi wizihizwa ku cyumweru gusa, impaka zirakomeza bituma bamwe mu banyamadini bahitamo kuwizihiza ku minsi bo bumvikanaho.

Uku kutumvikana ku itariki kandi kwatewe n’uko abakirisitu bo mu burasirazuba bw’Isi batagirira ibihe bimwe n’abo mu burengerazubwa bwayo.

Mu burengerazuba babara ibihe bagendeye ku ngengabihe yitiriwe Grégoire, bagashyiraho Umunsi wa Pasika ku munsi wo ku Cyumweru cya mbere ukurikiye Ukwezi kwa mbere kuzuye ibizwi mu bumenyi bw’Isi nka ’Full Moon’.

Mu gihe abo mu burasirazuba cyane basengera mu Itorero ry’aba Orthodox babara bashingiye ku ngengabihe yitiriwe Julian, aho iri inyuma gato iminsi 13 ugereranyije n’iya Grégoire.

Urugero ni nko mu mwaka wa 2023 aho Ukwezi kuzuye kwabonetse tariki 05 Mata ku bakoresha ingengabihe ya Grégoire mu gihe abagendera ku ngengabihe ya Julian uyu munsi wabaye tariki 13 Mata 2023.

Amakimbirane yarakomeje agera mu kinyejana cya munani, aho icyitwaga Asia Minor, ubu ni muri Türkiye y’ubu, abakirisitu bizihizaga Pasika ku munsi wa 14, uhereye ku wo Ukwezi kuzuye kubonekeraho, ubwo ni ku wa 14 Mata tugendeye ku ngengabihe y’Abayahudi, bikaba ari ku cyumweru. Ubwo byari ukuva ku wa 22 Werurwe kugeza ku wa 25 Mata bijyanye n’igihe ukwezi kuzuye kwabonekeye.

Mu mpera z’ikinyejana cya 18 Ibihugu byinshi byo mu Burayi byishingikiriza kuri Kiliziya Gatolika ndetse n’ibyemera ubuporotesitanti byari byaramaze kwemera n’ingengabihe ya Grégoire, mu gihe aba Orthodox bo bakomeje kwinangira bagakoresha ingengebihe yitiriwe Julian.

Dufashe urugero rwo muri wa mwaka wa 2023, abo mu burengerazuba bw’Isi bizihije Pasika tariki 09 Mata mu gihe abo mu Itorero ry’Aba Orthodox bo mu burasirazuba bizihije Pasika tariki 16 Mata 2023, bikaba byari ku Cyumweru.

Bigenda bihinduka rimwe iminsi igahura ubundi igatandukana kuko nko mu 2017 Pasika yizihirijwe umunsi umwe ndetse ibi bikaba ari nako bimeze muri uyu mwaka wa 2025 aho byahuriranye bivuze ko hose yizihijwe kuri iki Cyumweru tariki 20 Mata.

Hari n’ubwo Pasika y’Aba Orthodox ishobora kuba nyuma y’ibyumweru bitanu iyo muri Kiliziya Gatolika ibaye. Urugero rwa hafi ni iyabaye mu mwaka ushize wa 2024 aho imwe yabaye ku itariki 31 Werurwe mu gihe indi yabaye ku itariki 05 Gicurasi muri uwo mwaka wa 2025.

Ibi bigaragaza ko itariki izakomeza kuba iminsi itandukanye kabone nubwo hashyirwamo imbaraga ngo uyu munsi ujye wizihirizwa hamwe. Mu 1963, Inama rusange muri Kiliziya Gatolika yabereye i Vatican, bimwe mu byari ku murongo w’ibyigwa kwari ugushaka uko n’andi matorero yajya yizihiza Pasika ku munsi umwe, ariko ntibyagerwaho.

Mu 1997, indi nama yahuje amatorero yo ku Isi hose, ibera muri Syria nabwo yigaga uko Pasika yahindurwa. Hagombaga gukoreshwa ibyuma byifashishwa mu kugenzura isanzure ngo harebwe igihe ukwezi kuzuye kuzazira bigatuma itariki igirwa imwe nko mu 2001.

Byagombaga kugerwaho ari uko abagendera ku ngengabihe ya Julian bagombaga guhindura, cyane ko iya Grégoire yo yakundaga kugendera ku gihe ariko impande zombi zananiwe kumvikana. Mu mwaka wa 2008 ndetse no mu 2015 nabwo byarageragejwe ariko birananirana kugeza n’uyu munsi.

Nubwo benshi bawufata nk’umunsi wejejwe ndetse bakawitegura cyane, Pasika ku rundi ruhande amateka ayigaragaza nk’inkomoko y’imigenzo ya gipagani, ari na byo bituma uyu munsi wemerwa na bamwe abandi bakawuhakana bawufata mu buryo bubi.

Uyu munsi ufite inkomoko ku kigirwamana cy’uburumbuke cya Eostre, cyasengwaga mu bihugu nka Pologne, Repubulika ya Czech, Slovakia, Croatia, Bulgaria, Macedonia, u Burayi bwo Hagati no mu bihugu byo muri Scandinavia.

Umuhango wo kwizihiza Eostre wagombaga kurangwa n’amabara atandukanye arimo icyatsi, umuhondo n’ibara ry’umuhemba (purple). Ibimenyetso byayo byari inkwavu n’amagi nk’ibigaragaza uburumbuke n’ubuzima bushya, aho abahanga bagaragaza ko inkwavu ari zimwe mu nyamaswa zafatwaga nk’imana z’uburumbuke z’imwe mu mico y’Abanyaburayi.

Impamvu y’iki kimenyetso cy’amagi ni uko mu kinyejana cya 16 ngo Martin Luther yateguye umuhango wo gushaka amagi, aho abagabo bagombaga kuyahisha noneho abagore n’abana bakayashakisha. Ngo uwo muhango washushanyaga inkuru y’izuka rya Yezu cyane ko ngo imva y’uwo mwana w’Imana yavumbuwe n’abagore.

Iyo ni na yo mpamvu mu rwego rwo kugaragaza ko amadini amwe adashaka kugendera muri uwo mujyo ngo bibe byakwitiranwa n’uko abapagani bo muri icyo gihe bizihizaga uwo munsi, amwe yahisemo kudakoresha ijambo ‘Easter’ rigifatwa nk’irikoreshwa n’abapagani batizera Imana, ahubwo bakoresha umunsi w’umuzuko (The Resurrection Day), bisobanuye nk’uburyo bwo kwitandukanya.

Pasika ni umwe mu minsi mikuru ikomeye cyane ku bakirisitu Gatolika ndetse n’abo mu yandi madini aho baba bizihiza izuka rya Yezu/Yesu Kirisitu bemera ko yabambwe, akabapfira, agahambwa ku munsi wa gatatu akazuka, akajya mu Ijuru akaba yicaye iburyo bw’Imana Data.

Muri iyi nkuru twifashishije inyandiko zitandukanye zirimo izivuga kuri Kiliziya Gatolika, aba Orthodox, amadini yitwa ay’abarokore ndetse n’abahamya ba Yehova kugirango turebe icyo bahurizaho n’icyo batandukaniraho. Hari amagambo adakwiye kuba ikibazo kuko biterwa n’ururimi ryavuyemo. Yezu cyangwa Yesu (ni bamwe). Kirisitu cyangwa Kirisito (ni bamwe)

Related posts

Judy Jelagat wamamaye mu gusiganwa ku maguru yahagaritswe azira gukoresha imiti itemewe.

KALISA

Abanyarwanda 9 birukanwe na Uganda bageze mu Rwanda.

N. FLAVIEN

Ubutumwa bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku mpande zose zivugwa mu ntambara ya M23 na FARDC.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777