Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya

Perezida Tshisekedi wari umaze igihe gito avuye muri Angola yasubiyeyo.

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yasubiye muri Angola kuri uyu wa 26 Werurwe 2025 nyuma y’ibyumweru bibiri gisa avuyeho.

Tshisekedi yakiriwe na mugenzi we, João Lourenço, baganira ku mutekano muke uri mu burasirazuba bwa RDC nk’uko byasobanuwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Tete Antonio.

Tariki ya 11 Werurwe, Tshisekedi na bwo yari muri Angola. Uwo munsi Lourenço yafashe icyemezo cyo gutangiza ibiganiro bya Leta ya RDC n’umutwe witwaje intwaro wa M23 bihanganye.

Ibi biganiro byagombaga gutangira tariki ya 18 Werurwe, ariko M23 yatangaje ko itakibyitabiriye bitewe n’ibihano aabayobozi bayo batanu bafatiwe n’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU), ubashinja guhungabanya umutekano mu burasirazuba bwa RDC.

Angola yari isanzwe ihuza u Rwanda na RDC kugira ngo bikemure amakimbirane bifitanye, tariki ya 24 Werurwe yatangaje ko yahagaritse iyi nshingano kugira ngo yibande ku birebana n’ubuyobozi bw’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).

Ubwo yasobanuraga iby’uruzinduko rwa kabiri rwa Tshisekedi, Minisitiri Antonio yasobanuye ko nubwo Angola itakiri umuhuza, izakomeza kuganira n’ubutegetsi bwa RDC ku buryo umutekano waboneka mu burasirazuba bwa RDC.

Ubwo Tshisekedi yajyaga muri Angola, kuri uyu wa 24 Werurwe yohereje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, muri Tanzania kugira ngo amugereze ubutumwa kuri Perezida Samia Suluhu Hassan.

Ku wa 25 Werurwe na bwo Tshisekedi yohereje Minisitiri Wagner mu Burundi, amujyanira ubutumwa yageneye Perezida Evariste Ndayishimiye, bwose burebana n’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC.

Ku wa 24 Werurwe, Minisitiri w’Ingabo wa RDC, Guy Kabombo Mudiamvita, yagiye muri Afurika y’Epfo, aganira na mugenzi we, Angie Motshekga ku buryo ibihugu byombi byakongerera imbaraga ubufatanye mu bya gisirikare.

Byamenyekanye ko Leta ya RDC yifuza ko Afurika y’Epfo yayifasha kuvugurura urwego rw’ubutasi, ikanatoza abasirikare b’Abanye-Congo bo mu mutwe w’ingabo zidasanzwe, izitabara aho rukomeye, izirwanira mu kirere no mu mazi.

Leta ya RDC ikomeje gushakisha uburyo bwose bwayifasha gutsinda M23 mu gihe abakuru b’ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’amajyepfo (SADC) n’uwa Afurika y’iburasirazuba (EAC) bayisaba kuganira n’uyu mutwe.(Igihe)

Related posts

Kwizera Olivier yarekuwe nyuma y’ukwezi mu gihome

N. FLAVIEN

Habayintwali Valens wari umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda yasanzwe mu nzu yapfuye.

N. FLAVIEN

Abarimu bo mu mashuri yigenga bakorana na Koperative Umwalimu SACCO barayishinja ubuhemu.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777