Intambara ikomeje guca ibintu mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aho umutwe wa M23 ubarizwa mu Ihuriro rya AFC (Alliance Fleuve Congo) ukomeje guhangana n’Ihuriro rikubiyemo Ingabo za Leta n’indi mitwe izifasha nk’ingabo z’u Burundi, Wazalendo, FDLR ndetse hakaba hanavugwa ababiligi.
Ku rundi ruhande, amatsiko ni yose ku gishobora kuzava mu biganiro by’ubuhuza bwatangijwe n’Igihugu cya Qatar, bigahuza Perezida Paul Kagame na mugenzi we Felix Tshisekedi, bumvikanye ko hagomba kuba agahenge hagati ya M23 na FARDC kugirango harebwe neza uko ibintu byajya mu buryo.
N’ubwo hakomeje kuvugwa ubu buhuza, ku mirongo y’urugamba imirwano ikomeje nk’ibisanzwe kuko haba muri Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru buri ruhande mu zihanganye ntirwifuza kugaragara nk’urufite intege ari nabyo bikomeje gutiza umurindi iyi ntambara.
AFC/M23 ikomeje gushinja ihuriro rirwana ku butegetsi bwa Kinshasa ko bakomeje kurasa mu bice bituwe n’abaturage ndetse ngo bakaba barasa no mu birindiro byabo, ibigaragara nk’ubushotoranyi bakemeza ko batazakomeza kurebera ibi bintu n’ubwo ngo hari agahenge kemeranyijweho i Doha muri Qatar hagati ya Perezida Paul Kagame na Tshisekedi Tshilombo.