Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda yatangaje icyemezo gikarishye cyo “guhagarika umubano wa dipolomasiya aka kanya” n’Igihugu cy’u Bubiligi inategeka abadipolomate bose babwo bari mu Rwanda kuba bamaze kuva ku butaka bw’u Rwanda bitarenze amasaha 48.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa X mu kimeze nko gusubiza ku byakozwe n’u Rwanda, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bubiligi yavuze ko iki gihugu na cyo “kigiye gufata ibyemezo nk’ibyo u Rwanda rwafatiye igihugu cye birimo guhagarika umubano ushingiye kuri dipolomasiya ndetse no kwirukana abadipolomate.”
Ibi byatangajwe mu gihe umubano w’Ibihugu byombi warushijeho kumera nabi muri iyi minsi kubera intambara iri mu burasirazuba bwa DR Congo aho M23 ihanganye na Leta ya DR Congo nyamara benshi mu bigiza nkana bakaba bahuza M23 n’u Rwanda n’ubwo rwo rutahwemye kubihakana ruvuga ko ibibazo bya DRC bireba ba nyirabyo.
U Rwanda rushinja u Bubiligi (Igihugu cyarukoronije) umugambi mubisha wo gurusabira ibihano ku rwego mpuzamahanga bwitwaje ubugome n’ibyo babwirwa na DR Congo ko u Rwanda rufasha M23 mu kuyiha intwaro zigezweho ndetse no kuyiha abarwanyi kabuhariwe (Special Forces) bituma bitwara neza ku mirongo y’urugamba.
Ubwo yari muri BK Arena kuri iki Cyumweru tariki 16 Werurwe 2025 aganira n’abaturage biganjemo abo mu mujyi wa Kigali n’abandi baturutse hirya no hino mu gihugu, Perezida Paul Kagame yagarutse kuri ibi bashinja u Bubiligi, avuga ko atumva ukuntu abantu bahereye cyera bateza u Rwanda ibibazo ari bo bakabaye bakomeza kurusabira ibihano bagendeye ku kajagari bo ubwabo bagiramo uruhare rukomeye.
Nyuma yuko u Rwanda rusohoye ibi byemezo bikakaye, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bubiligi Maxime Prevot, yanditse ku rubuga X ko iki gihugu “kibabajwe n’icyemezo cy’u Rwanda” cyo gutangaza abadipolomate babo nk’abantu batifuzwa (persona non grata) mu Rwanda. Ati: “Iyo tutumvikanye n’u Rwanda ntabwo bahitamo kuganira.”
Yongeraho ko nabo bari bufate ibyemezo nk’ibyo u Rwanda rwafashe birimo gutangaza abadipolomate babwo nk’abantu batifuzwa muri icyo gihugu, no guhagarika amasezerano y’ubufatanye ku rwego rwa guverinoma bafitanye n’u Rwanda kandi bigakorwa mu gihe cya vuba.
Hagati mu kwezi gushize, u Rwanda rwatangaje ko ruhagaritse ibikorwa by’ubutwererane mu iterambere rufitanye n’u Bubiligi, rushinja iki gihugu gutobera u Rwanda ngo ntirugere ku nkunga y’iterambere ahanini bushingiye ku byo bubwirwa n’abategetsi ba DR Congo.
U Rwanda ruvuga ko u Bubiligi bwafashe uruhande mu ntambara muri DR Congo, rushinja iki gihugu imyifatire ibangamira umuhate w’ubuhuza bwo gushaka amahoro uri gukorwa na Afurika ubwayo. U Bubiligi bushinja u Rwanda uruhare rutaziguye mu ntambara muri DR Congo, ko rwoherejeyo abasirikare babarirwa mu bihumbi gufasha M23.
Kuva mu myaka ya vuba, umubano w’u Rwanda n’u Bubiligi warazambye kubera DR Congo.
Mu ntangiriro za 2023 u Rwanda rwagennye Ambasaderi Vincent Karega guruhagararira mu Bubiligi, iki gihugu cyanga kumwemera. Icyo gihe u Rwanda rwavuze ko u Bubiligi bwabikoze bubisabwe na Leta ya DR Congo.
BBC ivuga ko kuva icyo gihe u Rwanda nta ambasaderi rufite mu Bubiligi, kandi nyuma y’uko u Bubiligi bwanze Amb. Karega nta wundi iki gihugu kirongera kohereza kuko u Rwanda ruhagarariwe n’umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Ambasade yarwo.
Mbere y’uko ambasaderi Bert Versmessen wari uhagarariye u Bubiligi mu Rwanda asoza ikivi cye mu kwezi kwa Kalindwi (Nyakanga) 2024 u Bubiligi bwahaye u Rwanda uwo bwifuza ko yamusimbura. Jeune Afrique ivuga ko u Rwanda na rwo rwihimuye kuri iki gihugu ruramwanga
