Mu burakari bukabije, abatuye n’abaturiye umujyi wa Bukavu uherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo ukaba ari nawo murwa mukuru wayo bahaye ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC n’abambari bazo, amasaha 48 yo kuba zavuye mu mujyi wa Bukavu.
Aba baturage bigaragambirije imbere y’ubuyobozi kuri iki Cyumweru tariki 09 Gashyantare 2025, aho basabye ubuyobozi kubafasha ingabo z’iki gihugu n’abazifasha bose bakava vuba na bwangu muri uyu mujyi.
Aba baturage barashinja ingabo zabo na Wazalendo wongeyeho abacanshuro b’abarundi n’ingabo za Afurika y’Epfo kwica no gusahura imitungo y’abaturage batuye mu nkengero za Kavumu .
Ibi kandi bikaba bibaye nyuma y’aho abantu icyenda biciwe mu majyaruguru y’umurwa mukuru wa Kivu y’Amajyepfo, Bukavu mu duce twa Miti, Kabamba, Katana na Kavumu.
Aba baturage bitabiriye iyi myigaragambyo bahuye na Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, bamugaragariza ibibazo byabo, bamusaba ko abasirikare ba FARDC na Wazalendo bakurwa vuba na bwangu mu duce batuyemo kubera ibikorwa by’urugomo bibagaragaraho.
Iyi myigaragambyo ibaye mu gihe ejo ku wa Gatandatu tariki 08 Gashyantare 2025, habaye inama yahuje abakuru b’Igihugu na za Guverinoma bo muri SADC na EAC yemeje ko ingabo z’Ibihugu by’amahanga ziri mu burarasirazuba bwa DR Congo zitari mu butumwa bw’amahoro zigomba gusubira iwabo.
Iyi nama kandi yasabye ko Leta ya Kinshasa igirana ibiganiro bitaziguye n’imitwe yitwaje intwaro irimo n’uwa M23, ibiganiro bya Luanda n’ibya Nairobi nabyo bigasubukurwa.