Abadepite bagize Inteko Ishinga amategeko ya Afurika y’Epfo basabye Guverinoma yabo kuvana vuba na bwangu Ingabo z’icyo gihugu, SANDF, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuko ngo icyazijyanyeyo kitazwi niba kiri mu nyungu z’Igihugu cyangwa iza Perezida Cyril Ramaphosa ku giti cye.
Aba badepite babisabye kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Gashyantare 2025, ubwo Minisitiri w’Ingabo, Angie Motshekga n’Umugaba Mukuru w’Ingabo, General Rudzani Maphwanya, bari bitabye Komisiyo ishinzwe Umutekano mu Nteko Ishinga amategeko, kugira ngo basobanure iby’ubutumwa bw’Ingabo z’icyo gihugu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu mvugo igaragaza ubwoba no guhuzagurika, Umugaba w’Ingabo za Afurika y’Epfo (SANDF), General Rudzani Maphwanya, yabwiye Abadepite ko imirambo y’abasirikare b’iki gihugu baherutse kugwa mu ntambara yo mu Burasirazuba bwa DR Congo, izagera muri Afurika y’Epfo ejo ku wa Gatatu, tariki 5 Gashyantare 2025.
Abadepite bakomeje kotsa igitutu aba bayobozi, babereka ko ibyo bababwira bitumvikana kuko mu bigaragara ubutumwa bw’izi ngabo muri DR Congo budasobanutse ahubwo ngo bikaba bigaragara ko yaba ari gahunda ya Perezida Ramaphosa ku giti cye aho kuba gahunda y’Igihugu, bakaba basabye ko vuba na bwangu ingabo zose zakurwayo aho kuzana imirambo gusa.
Aba badepite bagaragaje ko batumva impamvu ingabo z’Igihugu cyabo ziri gupfira muri DR Congo, bityo basaba ko Minisitiri Motshekga na General Maphwanya (Umugaba w’Ingabo za Afurika y’Epfo), bagomba kwegura ku nshingano zabo kuko ngo batakoze ibyo bagomba gukora ahubwo bakaba barakoreshejwe kandi ubusanzwe bagomba gukora ibiri mu gushaka kwa rubanda.
Umudepite wo mu Ishyaka EFFP [Economic Freedom Fighters Party], Carl Niehaus, yagize ati: “Wowe Minisitiri w’Ingabo n’Umugaba w’Ingabo za Afurika y’Epfo muzegura ryari? Mugomba kwegura uyu munsi kuko ibi bintu ntibyumvikana kandi birasuzuguza Igihugu cyacu ku ruhando mpuzamahanga.”
Afurika y’Epfo yohereje ingabo mu burasirazuba bwa DR Congo, zikaba zaraje mu butumwa butavuzweho rumwe bwa SADC ariko bwitabiriwe n’Ibihugu bitatu gusa ari byo: Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi, ibi bihugu bikaba bisanzwe bivugwa mu mugambi wo gushyigikira aboretswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside barimo FDLR ibarizwa mu burasirazuba bwa DR Congo.
N’ubwo baje bavuga ko baje gufasha Leta ya DR Congo kurandura imitwe yose yitwaje intwaro irwanira mu burasirazuba, byagaragaye ko baje bashaka kurasa M23, ngo bamara kuyirasa bagafatanya na FDLR gutera u Rwanda kuko bemeza ko ngo ari rwo rufasha M23. Ibyemeza uyu mugambi bikaba biherutse no gutangazwa na Leta y’u Rwanda nyuma yo kubona ibimenyetso simusiga ubwo umujyi wa Goma wari umaze kwigarurirwa na M23.


