Kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Mutarama 2025, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi Mukuru wa Bayer Pharmaceuticals, Stefan Oelrich, hamwe na Dr. Shaheer Bardissi uyobora Minapharm Pharmaceuticals, ku bijyanye no gushora imari mu ikorwa ry’imiti ku Mugabane wa Afurika.
Nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, ibiganiro byibanze ku buryo bwo kongera umusaruro w’imiti n’ubushobozi bwo kuyigeza ku bantu benshi, hagamijwe kunoza ubuziranenge no gukemura ibibazo by’ibura ryayo.
Guverinoma y’u Rwanda irashishikajwe no kuba ku isonga mu gushakira Afurika ibisubizo mu rwego rw’ubuvuzi, by’umwihariko mu kugabanya icyuho cy’ibikoresho by’ubuvuzi nka za nkingo. Uruhare rw’u Rwanda rwafashije gutangiza uruganda rwa BioNTech mu Rwanda, rwubatswe mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ibura ry’inkingo cyagaragaye cyane mu bihe bya Covid-19.
BioNTech, nk’uruganda rukora inkingo, rwemeje ko ibikorwa byarwo bizafasha Afurika kugera ku buryo burambye bwo gutunganya inkingo ku mugabane. Bayer yo mu Budage na Minapharm yo mu Misiri, ibigo by’ubuvuzi bizwi ku rwego mpuzamahanga, ni abafatanyabikorwa bashya bitezweho kongera imbaraga muri uru rwego.
Ibi biganiro birashimangira intambwe u Rwanda rwiyemeje yo kwagura ubufatanye n’ibigo bikomeye mu guharanira iterambere ry’ubuvuzi muri Afurika.