Amizero
Amakuru Amakuru mashya Politike

M23 yatangaje indi mpamvu yatumye hasubikwa ibiganiro hagati ya Perezida Kagame na Tshisekedi.

Umutwe wa M23 watangaje ko ibiganiro byagombaga guhuza Perezida Paul Kagame na Perezida Félix Tshisekedi byasubitswe nyuma y’uko ingabo za FARDC zibwiye intumwa za Congo zari muri Angola ko zatsinze M23, bigatuma Guverinoma ya Congo ihindura icyerekezo cyayo ku byerekeye ibiganiro. Ibi ngo byabaye imvano yo gusubika iyi nama y’Abakuru b’Ibihugu.

Ibiganiro by’Abakuru b’Ibihugu byari biteganyijwe kuba ku wa 15 Ukuboza 2024, i Luanda muri Angola, byari byabanjirijwe n’iby’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bagombaga gutegura gahunda y’iyi nama. Mu gihe ibi biganiro byabereye i Luanda, intumwa za Guverinoma ya Congo zahise zisubira ku mwanzuro wo kutaganira na M23, nyamara ubutumire u Rwanda rwari rwakiriye bwagaragazaga ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwari bwemeye kuganira n’uwo mutwe.

Iyi ngingo yamaze amasaha menshi isuzumwa, ariko ntiyashoboye kurangira neza, bigatuma inama yagombaga guhuza Perezida Kagame na Tshisekedi itaba. Iyo nama yari igamije gushyiraho amasezerano y’amahoro mu burasirazuba bwa Congo, ariko ibyo byasabaga ko Congo igirana ibiganiro na M23.

Umuvugizi wa M23, Dr. Balinda Oscar, yatangarije BBC ko hari impamvu zitamenyekanye zatumye iyi nama isubikwa. Yagize ati: “Hari byinshi abantu batazi ku byabaye. Ingabo za Congo zari ku rugamba i Matembe muri Lubero; twemeye guhagarika imirwano, ariko bo bemeza ko batugonze bakadutsinda, maze babwira intumwa zabo ko ikibazo cyamaze gukemurwa mu buryo bwa gisirikare, bityo ko nta mpamvu yo kuganira.”

Ibi byatumye intumwa zari muri Angola zisubira ku mwanzuro wo kutaganira na M23, bigatuma inama ya karindwi y’abaminisitiri isozwa nta myanzuro ifatika ifashwe. Iyo nama yari ifite inshingano zo gutegura gahunda y’Abakuru b’Ibihugu ku munsi wakurikiraga.

Nyuma y’isubikwa ry’ibi biganiro, imirwano hagati ya M23 na FARDC yarushijeho gukaza umurego, bituma M23 ifata ibice bishya birimo n’Umujyi wa Masisi. Ibi byateje impaka mu miryango mpuzamahanga, irimo n’Ubumwe bw’u Burayi, yamaganye ibikorwa bya M23 ndetse igasaba ko yasubira inyuma byihutirwa.

Balinda Oscar yasobanuye ko gufata ibi bice atari uburyo bwo gusubiza ubutegetsi bwa Congo bwanga ibiganiro, ahubwo ko bibaye mu rwego rwo kwirwanaho. Yagize ati: “Ntitubikora ku bushake, ni uko twisanze tuhatereye.”

Related posts

Nigeria: Indege nshya ya Perezida Tinubu yateje uburakari.

N. FLAVIEN

Kanyankore Gilbert Yaoundé wigeze gutoza Amavubi yahawe inkunga yo kwivuza

KALISA

Rubavu: Perezida Paul Kagame yakiriye Tshisekedi wa DR Congo wasuye u Rwanda.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777