Umunyarwanda witwa Twahirwa Séraphin waherukaga gukatirwa igifungo cya burundu n’Urukiko rwo mu Bubiligi nyuma yo kumuhamya ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, yapfuye ku myaka 66.
Twahirwa yapfuye mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki ya 27 Ukuboza aguye i Brussels, nk’uko Me Vincent Lurquin wamwunganiraga mu mategeko yabyemeje.
Lurquin yabwiye BBC ati: “Urupfu ntirubeshyerwa, umukiriya wanjye Séraphin Twahirwa ntakiri muzima, hari haciye igihe yarasohowe muri kasho ajyanwa ahavurirwa indembe mu bitaro bya Saint-Luc i Brussels mu Bubiligi. Njye ubwanjye nagiye kumusura ariko mbona ko atazabisohokamo.”
Me Lurquin yunzemo ko Twahirwa yari asanzwe arwaye indwara ya kanseri yakomoye ku mpanuka yigeze gukora mu 1980, ndetse na diabete, yungamo ko umukiliya we yarembye akigera muri gereza.
Twahirwa yari afungiwe muri gereza ya Haren i Brussels kuva ku wa 20 Ukuboza 2023, nyuma y’uko yari amaze guhamywa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Urukiko rwamuhamije kwicira i Gikondo ho mu mujyi wa Kigali Abatutsi babarirwa muri 65, kugerageza kwica ababarirwa muri 13 ndetse no gufata ku ngufu abagore n’abakobwa 12.
Ni ibyaha Twahirwa usanzwe ari mu byara wa Agathe Kanziga wari umugore wa Habyarimana Juvenal wahoze ari Perezida w’u Rwanda yaburanye ahakana.