Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC n’abagifasha ku mirongo y’urugamba barimo abarundi, abacanshuro b’abazungu, aba Tanzania, abanya Afurika y’Epfo n’abandi kuri iki Cyumweru tariki 22 Ukuboza 2024 hafi saa tatu na 20 z’igitondo (9h23) bongeye kurasa ku barwanyi ba M23 bifashishije indege kabuhariwe y’intambara ya Sukhoi-25 byari bimaze kwibagirana ko DR Congo yaba igitinze izi ndege.
Mu masaha y’igitondo kuri iki Cyumweru, hari amashusho yatangiye gukwirakwizwa ku mbugankoranyambaga nka Watsapp agaragaza indege ya Sukhoi-25 iguruka hejuru ya Goma ariko ntibamenya aho iri kwerekeza, abandi bavuga ko yaba iri mu igeragezwa cyangwa se kuyishyushya nk’uko byakunze kugenda mu mezi yashize.
Ntibyatinze, ku mbugankoranyambaga zegamiye kuri M23 hasohotse ubutumwa bigaragara ko bwatanzwe na M23 buvuga ko “bitandukanye n’ibyakwijwe na Leta ya Kinshasa, guhera mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru tariki 22 Ukuboza 2024 ahagana saa cyenda z’igitondo (3h00), ihuriro rirwana ku butegetsi bwa Kinshasa ryagabye ibitero mu bice bituwe cyane bya Lubero Centre, Kitsambiro no mu nkengero zaho ndetse no mu birindiro byacu”.
Iri tangazo bigaragara ko ryatanzwe na M23 rikomeza rigira riti: “Turizeza abaturage n’abandi bose ko turi gukora ibishoboka ngo ducecekeshe izi ntwaro. Kuri ibi kandi hiyongereyeho ko mu bice bya Mambasa na Alimbongo muri Teritwari ya Lubero, izi ngabo za Kinshasa zakoresheje indege ya nyuma y’intambara yavaga mu mujyi wa Goma iza kurasa muri Lubero. Turabizeza ko itazagaruka”.
Ibi bitero bishya bya FARDC n’abayifasha bije mu gihe Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo aherutse kuzamura abasirikare bakuru, akanasimbuza umugaba w’ingabo aho yamugize
Lieutenant Général Banza Mwilanié Jules (Chef d’Etat Major Général des FARDC) asimbuye kuri uyu mwanya Général Christian Tshiwewe Songesa wagizwe umujyanama wa Tshisekedi.
Mu zindi mpinduka zabaye, Général Chico Tshitambwe Jérôme yagizwe umuyobozi w’ibikorwa bya gisirikare muri zone ya gisirikare ya mbere, uyu akaba yari asanzwe yungirije Tshiwewe ashinzwe Operation ariko by’umwihariko anashinzwe imirwano muri Kivu ya Ruguru (Grand Nord) akaba yasimbujwe Général Masunzu Pacifique wahawe kuyobora agace ka gatatu k’imirwano kabarizwa muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Ni kenshi izi ndege za Sukhoi-25 zagiye zirasa kuri M23 rimwe na rimwe zikarasa mu baturage ndetse yemwe n’inka. Hari igihe kandi zagiye zirasa mu birindiro bya bagenzi babo, bamwe bakabyita ubuswa cyangwa se kwibeshya, gusa nyuma byaje kugaragara ko ari ikoranabuhanga rya M23 riyobya ihuzanzira ryifashisha ikoranabuhanga ry’ibyogajuru (GPS) n’ubwo DR Congo yavuze ko ari u Rwanda rufite iri koranabuhanga rituma bigora izi ndege guhuza amakuru n’ibipimo ibyatumye zihagarika kurasa kuko zakoraga amakosa menshi umusaruro wazo ukaba mucye.
