Igihugu cy’u Buhinde nka kimwe mu bihugu bifite igisirikare gikomeye bugiye kugura mu Burusiya ikoranabuhanga rya radari ry’ubwirinzi bw’ibisasu biraswa kure, mu isoko rizatwara miliyari zigera kuri enye z’amadorali ya Amerika.
Iri koranabuhanga u Buhinde bushaka kurigura bugamije kubaka ubwirinzi ntamenwa bwabwo bwo gutahura no kuburizamo ibisasu bishobora kuburaswaho bivuye mu ntera ya kure.
Iryo koranabuhanga rikorwa n’ikigo cyo mu Burusiya, Almaz-Antey Corporation cyizwiho gukora intwaro n’ibindi bikoresho by’ubwirinzi bwo mu kirere bihambaye.
Ikoranabuhanga u Buhinde bugiye kugura, rifite ubushobozi bwo gutahura ibisasu bifite ubushobozi bwo kuraswa mu ntera y’ibirometero ibihumbi umunani (8000Km).
Mu kwezi gushize itsinda ry’abakozi b’ikigo Almaz-Antey Corporation ryasuye u Buhinde baganira kuri uwo mushinga, nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru byegamiye kuri Leta y’u Burusiya.
Nubwo ikoranabuhanga rizakorerwa mu Burusiya, hari igice kinini cyaryo kizakorwa n’abafatanyabikorwa bo mu Buhinde, radari zikazashyirwa mu gace ka Karnataka kari mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bw’u Buhinde.