Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Imyidagaduro Iyobokamana

Uruhurirane rw’ibyishimo muri Korali Bethlehem yizihiza imyaka 60 imaze ivuga ubutumwa bwiza mu ndirimbo.

Korali Bethlehem ikorera umurimo w’Imana mu Itorero rya ADEPR Gisenyi iri mu byishimo bidasanzwe byo kwizihiza imyaka 60 imaze itangiye kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo mu bihangano, ibi byiza bikaba bihuriranye no gushyira ahagaragara umuzingo w’indirimbo zabo z’amajwi n’amashusho bari bamaze umwaka urenga bategura.

Mu kiganiro kirambuye bagiranye na WWW.AMIZERO.RW, Korali Bethlehem bagaragaje ko imyaka 60 isobanuye byinshi cyane ku buzima bwite bwayo ndetse no ku Itorero muri rusange kuko ngo Korali Bethlehem yageze ku ntego y’ibanze yahawe ikivuka yo kubwiriza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo binyuze mu ndirimbo.

Bwana Nizeyimana Alfred ni umuyobozi wungirije wa Korali. Yagize ati: “Twazengurutse uturere twose tw’Igihugu tubwiriza ubutumwa bwiza, twangiye Uganda inshuro ebyiri, tujya muri Kenya ahitwa Loitokitok/Kimana, tujya muri Tanzania ndetse no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo inshuro zirenga 10. Twagiye mu Igororero rya Rubavu inshuro nyinshi, tujya mu Igororero rya Musanze, twagiye mu bitaro bya Gisenyi, aho hose tukaba twaravuze ubutumwa ndetse tugakora n’ibikorwa by’urukundo byabanda ku gufasha”.

Mugihe bizihiza imyaka 60 bamaze bavuga ubutumwa bwiza, bihuriranye kandi no gushyira ahagaragara indirimbo zimaze umwaka n’amezi hafi atatu kuko zafatiwe amashusho mu kwezi kwa Cyenda (Nzeri) 2023, ngo bakaba barifuje ko babihuza na ‘Diamond Jubilee (60)’ ku buryo ngo ku munsi wa ‘Bethlehem Evangelical Week’ izi ndirimbo bazatangira kuzishyira hanze.

Ngo n’ubwo Bethlehem Evangelical Week iba buri mwaka kandi intego nyamukuru ikaba ari ivugabutumwa, ngo bahora baharanira ko ababa bitabiriye iki giterane kiri mu binini mu Rwanda bahembuka muri byose, ngo ibi akaba ari nabyo byatumye kuri iyi nshuro batumira Senior Pastor Ndayizeye Isaie (uyoboye ADEPR), Pastor Rudasingwa Jean Claude, Pastor Habyarimana Desiré na Pastor Uwambaje Emmanuel ndetse kuri aba bavugabutumwa hakiyongeraho na Korali Iriba yo ku Itorero rya ADEPR Taba muri Huye (Butare).

Twashatse kumenya kandi niba hari ibindi bikorwa bidasanzwe Korali Bethlehem yaba ifite muri iyi minsi, bwana Alfred aduhamiriza ko bakomeje ivugabutumwa ariko rijyana n’imirimo ngo ari nayo mpamvu hari umwe mu baririmbyi babo bahisemo kubakira inzu aho bagomba kumugurira ikibanza ndetse bakanacyubaka ngo bikazatwara amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyoni icyenda (9,000,000 Frw).

Uwase Ruth ni umwe mu bakobwa baririmba muri Korali Bethlehem yo kuri ADEPR Gisenyi. Yagize ati: “Ni iby’igiciro cyinshi kuba ndirimba muri Korali Bethlehem kandi biranyubaka bigatuma nkora cyane nigira ku by’abambanjirije bikanshoboza guharanira ko nanjye nakomeza kubaka umurimo w’Imana ngendeye ku ibuye nashingiwe n’abo nita abakurambere muri uyu murimo, ibidutera guhora dufite inyota yo gukomeza guteza imbere umurimo w’uburirimbyi dukoresheje amajwi meza, ibicurangisho n’ibindi byose Imana ishobora byose yaduhaye”.

Korali Bethlehem yatangiye ivugabutumwa mu mpera z’umwaka wa 1964 hashyira 1965, itangirana abaririmbyi bane, bakomeza gukora maze nyuma y’umwaka n’igice bahabwa izina ‘Bethlehem’ rivuye mu masengesho, maze si ukuvuga ubutumwa bwiza karahava ari nako bakomeza kwaguka ari nako bakomeza gutera imbere bifashisha cyane abacuranzi bavuye muri DR Congo ndetse bakaba hari na Album bakoreye i Bukavu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu Burasirazuba bwa DR Congo.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, abaririmbyi baratatanye bamwe bajya muri DR Congo, abandi baguma mu gihugu, maze abagiye muri c
DR Congo bafata indirimbo za chorale bazigisha abandi bafatanyaga umurimo w’ Imana ari na yo mpamvu akenshi indirimbo za Korali Bethlehem zikoreshwa n’amakorari menshi hirya no hino. Iguhugu kimaze kugarukamo amahoro n’ituze, abari baragiye muri DR Congo baragarutse bafatanya n’abasigaye mu gihugu barongera babwiriza ubutumwa bwiza. N’ubwo byari mu bihe bigoye, Imana yakomeje kubaha umugisha ubu bakomeje intego yabo y’ibanze yo kuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo binyuze mu ndirimbo.

BETHLEHEM EVANGELICAL WEEK NI UGUHERA TARIKI 16 KUGERA TARIKI 22 UKUBOZA 2024 KURI ADEPR GISENYI HAMWE N'AMAKORARI MUKUNDA CYANE NDETSE N'ABAVUGABUTUMWA BASIZWE AMAVUTA.

Uwase Ruth ahamya ko kuririmba muri Korali Bethlehem ntako bisa kuko ngo ari amateka meza yanditswe kandi azahora ahererekanywa.

Umuyobozi wungirije wa Korali Bethlehem asobanura ko impurirane y’imyaka 60 no gushyira hanze indirimbo zabo ari ibyishimo bidasanzwe.
Korali Bethlehem ADEPR Gisenyi mu byishimo bidasanzwe bizihiza imyaka 60 bamaze bakora umurimo w’Imana mu ndirimbo.

Related posts

Tour de France 2021: Mu mbeho y’ubutita n’imvura nyinshi O’Connor yegukanye agace ka 9

N. FLAVIEN

Mu mujyi wa Goma habyukiye imyigaragambyo ikomeye yo kwamagana MONUSCO.

N. FLAVIEN

Abatuye Intara y’Amajyaruguru ku isonga mu kugotomera agasembuye.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777