Abatuye Intara y’Amajyaruguru muri rusange basabwe kwitandukanya n’amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside bikomeje kugaragara mu bice bitandukanye by’Igihugu kuko nta musaruro na mba bitanga, bagaharanira gukora bakiteza imbere kuko Igihugu gikataje mu bikorwa biteza imbere umuturage n’Igihugu muri rusange.
Ubu ni bumwe mu butumwa bwatanzwe na Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Kalinda François Xavier wari kumwe n’itsinda ry’abasenateri bifatanyije n’abatuye Umurenge wa Gacaca mu karere ka
Musanze, Intara y’Amajyaruguru mu muganda rusange usoza Ukwezi kwa 11 (Ugushyingo) 2024 ahatewe ibiti bigera ku bihumbi umunani (8,000) ku nkengero z’imirima yabo no ku muhanda Kabirizi-Shashi.
Perezida wa Sena y’u Rwanda yashimye abatuye Amajyaruguru ko bakora cyane kugirango ibyo kurya biboneke kuko ari agace kera, asaba abanya Musanze gukomeza kwihatira umurimo wo soko y’ubukire, barushaho guhangana n’ibiza bikunze kwibasira aka gace ari nako birinda amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside bikomeje gututumba mu bice bitandukanye by’Igihugu.
Bamwe mu baturage baganiriye n’itangazamakuru bagaragaje ko nta mwanya bafite w’amacakubiri, ko icyo bashyize imbere ari umurimo. Mvuyekure Jean Baptiste wo mu kagari ka Karwasa, Umurenge wa Gacaca ati: “Ikituraje ishinga ni ukugira imihanda myiza, amashanyarazi ndetse nk’abahinzi tukabona imbuto nziza n’ifumbire ku gihe naho iby’amacakubiri nta mwanya bifite kuko tuzi aho amacakubiri yagejeje Igihugu cyacu”.
Nyirabanzi Vestine wo mu mudugudu wa Mata, Akagari ka Kabirizi, Umurenge wa Gacaca, Akarere ka Musanze nawe yagize ati: “Turashimira abayobozi bacu batuba hafi bagakomeza kudukebura. Nta cyiza cy’amacakubiri kuko adindiza abantu ntibabashe kwiteza imbere. Nta macakubiri twifuza kuko turangamiye iterambere”.
Dukuzumuremyi Cyprien nawe wo muri Gacaca yagize ati: “Twebwe nk’abaturage icyo twimirije imbere ni ugukora tukiteza imbere aho kwishora mu macakubiri yagejeje u Rwanda ahabi, aho twavuye turahazi, ntabwo twakemerera uwo ari we wese washaka kudusubiza inyuma adushora mu macakubiri. Turashaka kwiteza imbere, abana bacu bakiga, Leta igakomeza kugabanya ubucucike mu mashuri ariko bakanadukorera umuhanda wacu ugera ku kiyaga cya Ruhondo ukaba kaburimbo kuko abakerarugendo bahaza ku bwinshi”.
Umuganda rusange wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Ugushyingo 2024, wahuje abayobozi ku nzego zitandukanye uhereye ku ntara ndetse n’Abasenateri bifatanyije n’abatuye mu murenge wa Gacaca aho bateye ibiti bigera ku bihumbi umunani mu rwego rwo gukomeza kwita ku bidukikije hitabwa ku ihame ryo kugira umuturage utekanye kandi utuye aheza hazira ibiza bikunda kwibasira uduce tw’imisozi miremire.



Yanditswe na Mahoro Laetitia/ WWW.AMIZERO.RW /Musanze.