Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Ubukungu Ubuzima

Musanze: Abagana ikigonderabuzima cya Karwasa batewe impungenge no kubura amazi meza.

Mu kigonderabuzima cya Karwasa giherereye mu murenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze, haravugwa ikibazo cy’amazi meza, kimwe mu bituma abarwayi bategereje ubufasha bakoresha amazi y’imvura abitse mu bigega nabyo bikemangwa isuku.

Bamwe muri aba baturage biganjemo ab’igitsinagore bavuga ko kubera gutegereza umwanya munini bitewe n’uko serivise yaho igenda gake, hari ubwo bafatwa n’inyota bakabura amazi kuri za robine zirimo, bagahitamo kunywa ku mazi y’ibigega by’imvura.

Uwitwa Beatrice yagize ati: “Muri iki kigonderabuzima hakunze kubura amazi cyane, n’ubu imigezi irumye ntayo ahari, nk’ubu urabona ko hano hahurira abantu benshi kandi bakeneye ubufasha bw’ubuzima, si twe twagakwiye gukoresha amazi yanduye arimo n’inzoka, turifuza ko n’ubwo yaba akunze kubura wenda hashakwa ubundi buryo batubikira amazi meza akaba ari yo twazajya tunywa.”

Uwitwa Olive ati: “Ariya mazi y’ibigega ntabwo twari dukwiye kuyakoresha tuyanywa, ahubwo yagakwiye kudufasha wenda nko kuyakaraba, kuyafurisha ndetse bakanayakoropesha cyangwa bakayifashisha bavugurura inyubako za hano imbere ariko ntanyobwe kuko ubwayo ni ikibazo.”

Umuyobozi w’iki kigonderabuzima, UWASE Alice ntiyashatse kugira icyo avuga kuri izi mbogamizi abahivuriza bafite cyangwa ngo agaragaze ingamba bateganya gufatira iki kibazo.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe iterambere ry’ubukungu, madame Uwanyirigira Clarisse yavuze kuri iki kibazo, anagaragaza ko hari n’ibindi bitandukanye bari kugerageza gukemura no mu bindi bigonderabuzima.

Ati: “Mu karere kacu dufite amazi makeya kuko mu karere kose tubona metero kibe ibihumbi 43 ku munsi, navuga ko iki kibazo tutari kukirebera gusa, ubu hari gahunda yo kwagura uruganda rwa Mutobo, aho project iri kubikoraho, izabikora mu mezi 18(umwaka n’amezi atandatu), ubu atandatu akaba amaze gushira aho nibura tuzajya tubona metero kibe ibihumbi 55 ku munsi.”

“Turateganya ko iki kizaba ari igisubizo cyiza ku batuye akarere ka Musanze ndetse n’abakagenda hamwe n’ibikorwa remezo, ariko nanone kugira amazi meza mu Kigonderabuzima ni ngombwa aha ho turaza gukorana na WASAC vuba kugira ngo babone amazi byihutirwa.”

Yagaragaje ko mu bigonderabuzima bitandukanye byo mu karere ka Musanze, hari gukorwamo amavugurura atandukanye arimo kubyubakira uruzitiro, kuvugurura ibyumba byo kubyariramo n’ibindi ..ibyo ahamya ko ubu bigeze ku rwego rwiza kuko ubu ibimaze gukorwa bigeze kuri 68%.

IKigonderabuzima cya Karwasa giherereye mu murenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze, abakigana bavuga ko kiri kurangwa na serivise itari nziza aho bibaza ko byaba biterwa no kugira abakozi bake cyangwa se ngo n’abahari bakaba barangarana ababagana.

Bavuga ko imigezi yo kuri iki kigonderabuzima yumye.
Bavuga ko badafite amazi meza bituma banywa ay’ibigega.
Muri iki kigonderabuzima cya Karwasa havugwamo no kuba hari serivise idatangwa neza.

Related posts

Gakenke: Urubyiruko rwiyemeje kuba nyambere muri gahunda za Leta no gukoresha imbuga nkoranyambaga.

N. FLAVIEN

Ubuhinde: Umugabo yatawe muri yombi afite igihanga cy’ingona mu muzigo ku kibuga cy’indege.

Muntu Clarisse

Imodoka ya MONUSCO yatwikiwe ahitwa Kanyaruchinya hafi ya Goma.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777