Amizero
Amakuru Politike Umutekano

Rubavu: Abasirikare bakekwaho kuba aba FARDC binjiye mu Rwanda biba inka.

Abasirikari bakekwaho kuba ari abo mu gisirikari cya DRC (FARDC) baravugwaho ko binjiye ku butaka bw’u Rwanda, mu karere ka Rubavu bakiba inka umunani z’umuturage.

Amakuru avuga ko ebyiri muri zo zananiwe kugenda zigasigara mu mupaka, arizo kuri ubu zimaze kuboneka.

Inka zibwe mu gikuyu (urwuri) cya Gakuru Alphonse, giherereye mu kilometero kimwe n’igice (1.5 km) uvuye ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo.

Ibi byabaye mu masaha ashyira saa yine n’igice z’ijoro ryo kuwa gatandatu, tariki 17 Ugushyingo 2024, mu mudugudu wa Kanembwe, akagari ka Busigari, umurenge wa Cyanzarwe.

Mu kiganiro Gakuru Alphonse wibwe inka zirimo iz’umuturanyi n’umuvandimwe we yahaye Bwiza dukesha iyi nkuru, yasabye ko aba basirikari baje mu gikumba aho yari yororeye bavuga ururimi rw’iringara, kubera ubwinshi bwabo agakiza amagara ye, abandi bagashorera inka.

Ati: “Abaje bambaye imyenda ya gisirikari iriho ibirango bya FARDC batwibye inka 8, ariko dufatanyije na RDF muri iki gitondo tumaze kubona ebyiri, imbyeyi n’iyayo bisa nk’aho zananiwe kugenda kuko zabaga mu kibuga bakazisiga.”

Nyuma yo gutwarwa inka 4 ze, Gakuru asaba ko yashumbushwa kuko arizo yari ategerejeho amakiriro, akanasaba ko u Rwanda rwakwegereza ingabo ku mupaka na Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, ngo umutekano wabo ukomeze kuboneka.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper yahamije aya makuru. Ati “Inka z’abaturage zari ziherereye ahegereye umupaka na DRC, mu kibaya ziratwarwa zerekezwa muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, kandi tugiye gukorana inama n’abaturage, ngo twongere kubibutsa kutegereza inka umupaka.”

Akomeza avuga ko iperereza rigikomeje ngo bamenye ko nta burangare abaturage babigizemo, mu gihe ku ngingo yo gushumbusha aba baturage avuga ko ari ingingo ishingira ku bushobozi bw’abaturage.

Yaboneyeho gusaba abaturage gukaza amarondo, kuko hari ubwo bishoboka ko baripanze nabi, ibyo afata nk’amarondo y’umurimbo bakarica mu rihumye, naryo rikamenya ibyabaye bitinze.

Ati: “Abaturage bamenye ko igihugu duturanye kirimo intambara kandi kirimo abantu batatwifuriza ibyiza, bakaze amarongo kuko bashobora ku baca mu rihumye iyo ririho nk’umurimbo.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’iburengerazuba, SP. Karekezi Twizere Bonaventure yatangaje ko abibye inka z’abaturage bataramenyekana.

Ati: “Abantu bataramenyekana bibye inka z’abaturage, aho amakuru dufite avuga ko bazambukije mu gihugu cy’abaturanyi. Andi makuru turacyayakurikirana ngo tumenye uko byagenze.”

Ikibaya cya Congo gihana imbibi n’u Rwanda kirimo ingabo za Congo zivanze na FDLR na Wazalendo, ariko kubera imibereho babayeho baza kwiba ibyo kubatunga mu Rwanda.

Kuba ingabo za FARDC zaza kwiba inka mu Rwanda ni ibintu byabayeho no mu bihe bitandukanye.

Muri 2022 muri Kanama, umusirikare mu Ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), yarasiwe ku butaka bw’u Rwanda mu Mudugudu wa Cyamabuye, Akagari ka Rusura, Umurenge wa Busasamana mu Karere ka Rubavu, mu gace kakunze kunyurwamo n’abarwanyi ba FDLR, byaje kumenyekana ko uyu musirikare wa Congo yarimo yirukanka ku bana bari baragiye intama ashaka kuziba.

Abasirikare ba FARDC kandi binjiye mu Rwanda mu rukerera rwa tariki 5 Nzeri 2024, bashaka kwiba inka mu Kagari ka Rusura, umudugudu wa Kageyo barateshwa.

Related posts

Amerika yizeye ko intambara yo muri Ethiopia izarangira binyuze mu biganiro.

N. FLAVIEN

Hamas yikozeho irasa kuri Israel none imvura y’ibisasu rutura iri kugwa muri Gaza.

N. FLAVIEN

Rubavu: Ak’abajura bamaze iminsi bajujubya rubanda kashobotse.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777