Umwana utarageza ku myaka 18 y’amavuko wambaye impuzankano y’igisirikari cya DR Congo, FARDC ndetse n’imbunda yabo witwa Niyitanga, yafashwe n’ingabo z’u Rwanda, RDF ubwo yari yarenze umupaka akisanga mu Rwanda, mu karere ka Rubavu.
Amakuru yageze kuri Bwiza dukesha iyi nkuru yemeza ko uyu mwana (umusirikare uri mu kigero cy’imyaka 17 y’amavuko) yafashwe ahagana saa saba z’amanywa kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Ugushyingo 2024 ubwo yari ageze mu mudugudu wa Nyakabanda, Akagari ka Rwangara, Umurenge wa Cyanzarwe.
Aya makuru kandi yemejwe n’umwe mu bayobozi bo mu murenge wa Cyanzarwe wemeje ko aya makuru nabo bayamenye, gusa avuga ko bitari mu nshingano ze kugira icyo atangaza kuri iyi nkuru kuko inzego z’umutekano ari zo zibifite mu nshingano.
Uyu mwana (umusirikare wa FARDC w’imyaka 17), avuka muri uyu murenge wa Cyanzarwe, Akarere ka Rubavu ari naho yafatiwe n’ingabo z’u Rwanda zikorera akazi ka buri munsi ahitwa kuri Muti.
Kuva umubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wazamo agatotsi, iki gihugu cyakomeje ubushotoranyi bukabije ku Rwanda. Aha twavuga nk’indege y’intambara (Sukhoi-25) y’iki gihugu yagiye ivogera kenshi ikirere cy’u Rwanda, ndetse muri Mutarama 2023 iraswa n’abasirikare b’u Rwanda bacunga umutekano w’ikirere.
Muri Werurwe 2023 kandi umusirikare wa FARDC yarasiwe ku butaka bw’u Rwanda muri aka karere ka Rubavu, nyuma yo kwinjira arasa ku nzego z’u Rwanda zishinzwe gucunga umutekano ku mupaka muto uhuza u Rwanda na DR Congo (Petite Barrière).
Ibisa nk’ibyo kandi byabaye muri Kanama uyu mwaka wa 2024, muri aka karere ka Rubavu ubwo hafi y’umupaka humvikanye urusaku rw’amasasu bikekwa ko yaraswaga n’umusirikari wa FARDC kuko bakunze kubikora bashotora inzego z’umutekano z’u Rwanda.
