Abarwanyi kabuhariwe b’Umutwe wa Hezbollah uhanganye na Israel bongeye kurasa ibisasu bya ’rocket’ byinshi mu majyaruguru ya Israel, muri kimwe mu bitero bikomeye uwo mutwe wagabye kuva wakwinjira mu ntambara yeruye n’Ingabo z’iki gihugu badacana uwaka.
Amakuru avuga ko iki gitero cyagabwe mu masaha y’igitondo, bituma benshi mu baturage baramukira ku mpuruza ibasaba guhungira ahabugenewe mu rwego rwo kwirinda ingaruka z’iki gitero.
Israel yavuze ko ibisasu byinshi byarashwe byafashwe, icyakora yongeraho ko hari n’ibyabashije kugera ku butaka ariko ku bw’amahirwe, byinshi byaguye ahantu hatari abantu, bigabanya ingaruka zashoboraga kuba mbi cyane.
Iki gitero cyafashwe nk’ikimenyetso cyerekana uburyo Hezbollah ikomeje kwihagararaho, n’ubwo Israel iherutse kuvuga ko yangije hejuru ya 80% by’ububiko bwayo bw’ibisasu ikoresha irasa muri Israel.
Hezbollah kandi iherutse gutanga integuza mu majyaruguru ya Israel, ivuga ko ari agace k’imirwano isaba abaturage bake bahasigaye guhunga bakahava. Abarenga ibihumbi 60 n’ubundi basanzwe barahunze aka gace.
Umutwe wa Hezbollah kandi uherutse kurasa ibindi bisasu mu majyaruguru ya Israel byahitanye abagera kuri barindwi, bituma Israel ivuga ko igomba kubahorera.