Umuyobozi w’umutwe witwara gisirikare wa Rapid Support Forces (RSF), Mohamed Hamdan Dagalo, kuri uyu wa gatatu yashinje igihugu cya Misiri kuba cyaragize uruhare mu bitero by’indege ku birindiro by’uyu mutwe.
Muri videwo yafashwe kuri uyu wa gatatu, Dagalo yanashinje Misiri gutanga imyitozo ya gisirikare no guha za drones abasilikare ba Sudani mu gihe iki gihugu gikomeje kwibasirwa n’intambara hagati z’izi ngabo na RSF.
Hagati aha kandi, uyu muyobozi wa RSF, uzwi ku izina rya Hemedti, arahamagarira abasirikare bose kujya ku birindiro byabo. (Reuters)