Abasirikare bakuru bayoboye Intara za Kivu ya Ruguru na Ituri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo basabiwe kuhakurwa binyuze mu badepite b’Igihugu bava mu burasirazuba.
Aba badepite bo mu nteko ishinga amategeko bo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, basabye ko ubuyobozi bwa gisirikare (Etat de Siège) muri Kivu y’Amajyaruguru na Ituri bavaho.
Ni icyifuzo aba badepite batanze mu gihe hasozwaga inama idasanzwe y’inteko ishingamategeko yo ku rwego rw’igihugu yaberaga i Kinshasa ku murwa mukuru w’iki gihugu cya RDC. Iyi nama ikaba yari imaze kwanzura ko ubuyobozi bwa gisirikare bukomeza ku nshuro ya 37 mu ntara zo mu Burasirazuba zicyugarijwe n’umutekano muke.
Ubwo abadepite bagize inteko ishingamategeko batoraga itegeko ryo gukomeza k’ubuyobozi bwa gisirikare, abadepite bo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajyepfo na Ituri birinze kwerekana uruhande bahagazeho nyuma y’uko umubare munini wabo wemeza ko abasirikare bagomba gukurwa ku buyobozi bw’izo ntara.
Aba badepite baranenga cyane gukomeza k’ubuyobozi bwa gisirikare, babushinja ko bwananiwe akazi kabwo kuva bwatangira kuyobora izo ntara.
Abo badepite barashinja kandi ubuyobozi bwa Leta ya Kinshasa gufata ikibazo cyo mu Burasirazuba bw’igihugu nk’aho kidahari mu gihe abaturage bo bakomeje gupfa abandi arinako bakomeza kugana iy’ubuhungiro umunsi ku wundi.
