Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 02 Nzeri 2024, kuri Gereza nkuru ya Makala mu murwa mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kinshasa, habyukiye amasasu menshi, bamwe mu mfungwa zibasha gusohoka ndetse ubusahuzi butangira muri ibyo bice, abaturage bakaba bahiye ubwoba bibaza ibibaye.
Amakuru y’ibanze yemeza ko abatuye mu bice bya Selembawo, Mbandalungwa, Ngilingili kugera kuri Gereza nkuru ya Makala batewe ubwoba cyane n’urusaku rw’amasasu menshi yumvikanye guhera mu ma saa cyenda z’urukerera (03:00 AM) bibaza niba ari intambara yadutse mu murwa mukuru Kinshasa.
Amakuru yizewe agera kuri AMIZERO TV muri aya masaha yemeza ko abantu bataramenyekana bashatse kwinjira muri Gereza, zimwe mu mfungwa zigerageza gutoroka, abandi bagira ubwoba birinda ko bashobora kuraswa, gusa ngo inzego z’umutekano zahise zihagera zihangana bikomeye n’ababigerageje bose.
Magingo aya, hari benshi mu mfungwa barashwe barapfa abandi barakomereka ku buryo imihanda iri hafi ya Gereza yuzuye imirambo n’inkomere n’ubwo umubare w’abapfuye n’abakomeretse utaratangazwa n’urwego urwo ari rwo rwose rubifite mu nshingano.
Umuvugizi wa Guverinoma ya Kinshasa, Patrick Muyaya yavuze ko ibyabaye babimenye, inzego z’umutekano zikaba ziri kubikoraho ku buryo mu masaha ari imbere byose biba byagiye ku murongo. Yavuze ko amakuru y’ibanze ku byabaye n’ababa babigendeyemo aza gutangazwa mu masaha ari imbere, gusa asaba abaturage gutuza kuko byose biri mu maboko y’abashinzwe umutekano.
Nyuma y’uko amashusho y’abatabaza bavuga ko bari muri Gereza ya Makala babuze uko basohoka akwirakwiye ku mbugankoranyambaga, bamwe mu bafite abafumgiwe muri iyi Gereza bagaragaje impungenge bavuga ko ibyabaye bishobora kuba byapanzwe na Leta kugirango ibone uko yica abo ishaka kwikiza yitwaje ko bashatse gutoroka Gereza.