Mu gihe imirimo yo kubaka Isoko rishya ry’ibiribwa rya Musanze rizwi nka Carrière yarangiye, kuri ubu hari gutangwa imyanya ku bacuruzi bazarikoreramo, bikaba byaremejwe ko hazakoreshwa uburyo bwa tombora, gusa abahoze bakorera muri carrière ya cyera bo batomboye nimero z’ibisima mu gihe abashya bo batombora “YEGO” na “OYA”.
Ubwo bari mu gikorwa cyo gutombora nimero z’ibisima bazakoreraho, ku wa Gatatu tariki 10 Nyakanga 2024, abahoze bacururiza mu isoko ry’ibiribwa rya Musanze, bavuze ko Leta y’u Rwanda itajya ibeshya, bashimangira ko imvugo ari yo ngiro kuko ngo ubwo imirimo yo kubaka yari hafi gutangira, bimuwe bakajyanwa muri gare, babwirwa ko niryuzura ari bo bazahabwa imyanya mbere.
Mukamana Immacule wahoze acururiza mu isoko rya cyera ati: “Twari twaragiye gucumbika muri gare none isoko ryacu riruzuye turagarutse. Ni ukuri turashima Akarere ka Musanze kadukijije isoko ryari rishaje kakatwubakira iri rigezweho. Turashima cyane kandi inshuti yacu akaba n’umuyobozi wacu Paul Kagame uhora azirikana abaturage be, ni ukuri turishimye kandi tugiye gukora cyane kurusha mbere”.
Ibi kandi abihuje na Nzabonimpa Jean Pierre uvuga ko ashimira cyane ubuyobozi. Ati: “Ni ukuri turi abacuruzi beza kandi bamenyereye uyu mwuga, kuba baduhaye ibisima nta yandi mananiza, turshimira Akarere kacu kakoreye mu mucyo. Turashima Paul Kagame ukomeje kuduha ibikorwaremezo bigezweho nk’ibi. Twiteguye kongera ingano y’ibyo twakoraga ndetse n’ubwiza bwabyo ku buryo tuzarushaho kwiteza imbere bitewe n’iri soko rishya rigezweho”.
Isoko rishya ry’ibiribwa rya Musanze ryuzuye ritwaye Miliyali hafi enye z’amafaranga y’u Rwanda (4,0000,000Frw), ryubatse mu kagari ka Mpenge, Umurenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze ahahoze isoko ryari rishaje rikaza gusenywa, mbere yo kongera kubakwa mu buryo bugezweho, bubungabunga ibidukikije, no kongera umubare w’abantu barikoreramo n’abarihahiramo bigendanye n’umuvuduko w’iterambere ry’Umujyi wa Musanze ukomeje gukurana ikivumba.
Isoko ry’ibiribwa rya cyera ryari rifite ubushobozi bwo kwakira abacuruzi 1000, bakaba barajyanywe muri gare ya Musanze babwirwa ko mu gihe kingana n’amezi 18 isoko rishya rizaba ryamaze kubakwa, hanyuma bakagaruka mu isoko ryabo, ibi bikaba ari nako byagenze kuko abahoze bacururiza mu isoko rya cyera (bafite ibyangombwa) bahawe ibisima byo gucururizamo mu isoko rishya bidasabye ko babanza gutombora yego cyangwa oya.
Imirimo yo kubaka isoko rishya ry’ibiribwa ryubatse mu buryo bugeretse (étages), yatangiye tariki 10 Mata 2023, ubwo inzu ya mbere ibanza hasi yari hafi kurangira (mu ntangiro z’ukwezi kwa Cyenda 2023), ibikorwa byo kubaka iri soko byarahagaritswe, biza gusubukurwa mu ntangiro z’uyu mwaka (2024), aho imirimo yose yatewe inkunga n’Ikigo cy’u Bubiligi cy’Iterambere (Enabel) binyuze mu Kigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa byiterambere mu nzego z’ibanze (LODA).
Isoko rishya ry’ibiribwa rya Musanze, ni isoko rifite aho guhagarika imodoka (parking) hanini kandi hakoze neza rikanagira ubusitani bubereye ijisho ku buryo buzagira uruhare mu gutanga umwuka mwiza no kongera ubwiza bw’Umujyi, rifite ububiko bwo kubikamo ibicuruzwa byinshi, gusa hakaba n’igice kirimo ububiko bw’ibikomoka ku matungo nk’inyama kizubakwa mu gice (phase) cya kabiri kizaba kirimo n’amaduka.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe Imari, Ubukungu n’Iterambere, madame Uwanyirigira Clarisse, avuga ko iri soko rije gushimangira ko umuturage koko ari ku isonga. Ati: “Iri soko ryuzuye riri muri gahunda yo gukomeza gufasha abaturage bacu kujyana n’iterambere ry’uyu mujyi wihuta cyane. Abahoze bakorera aha nibo twahereyeho kuko bo basanzwe bafite imyanya muri iri soko. Turizeza abaturage bacu ko bazakora batuje kuko byose biri ku murongo, turanasaba abanyarwanda bose kuza kwihahira bya biribwa by’umwimerere biboneka mu majyaruguru”.
Leta y’u Rwanda ikomeje gukorana n’umufatanyabikorwa (Enabel) kugirango hubakwe icyiciro (phase) cya kabiri, biramutse bidakunze abikorera bo mu karere ka Musanze bakaba bavuga ko nabo biteguye kuba bahita bubaka iki cyiciro kuko byose biri mu nyungu z’umuturage kandi guteza imbere um,ujyi wabo bikaba biri mu nshingano zabo z’ibanze. Iri soko rifite imyanya 2053 yo gukoreramo, abasanzwe bahoze bakorera muri carrier bakaba ari 517 bivuze ko imyanya izasaranganywa abashya ari 1536.
Igikorwa cyo gutombora ku bacuruzi bashya bifuza kuricururizamo cyatangiye kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Nyakanga 2024 muri Stade Ubworoherana, kubera ubwinshi bwabo bakaba barararanye bakazasubukura kuwa Gatatu tariki 17 Nyakanga 2024 ubwo amatora azaba arangiye. Abiyandikishije bose bashaka gucururiza mu isoko rishya ry’ibiribwa rya Musanze basaga ibihumbi bitandatu, mu gihe imyanya bagomba gukoreramo yo isaga gato 1500, bivuze ko abasaga 4500 bazatombora “OYA” bagakomereza ahandi. Gukorera muri iri soko rishya bizatangira nyuma yuko abashya bamaze gutombora.










