Umuhuzabikorwa w’ihuriro AFC (Alliance Fleuve Congo) ryibumbiyemo imitwe ya politiki n’iyitwaje intwaro nka ARC/M23, Corneille Nangaa, yahamagariye abanye-Congo bavuye mu byabo mu burasirazuba bwa DR Congo guhunguka, abakijujubywa n’intambara za FARDC abibeza ubutabazi mu bihe bidatinze.
Yabigarutseho mu gusoza amahugurwa y’abayobozi ba Politike n’aba gisirikare ba AFC/M23 yabereye i Rutshuru. Nangaa yagaragaje ko Leta ya DR Congo yirengagije abaturage bo mu bice bya Goma, Butembo, Beni, Ituri n’ahandi ku buryo bicwa umunsi ku munsi ntigire icyo ibikoraho.
Yagize ati: “Guverinoma ya Kinshasa yarabibagiwe. Ni byiza ko AFC ije kubaha umutekano.” Yahamije ko abakuwe mu byabo n’intambara ishyamiranyije ingabo za FARDC n’imitwe bafatanyije na M23 babaga mu bice bya Nyiragongo, Rutshuru, Masisi basubira mu ngo zabo kuko hari amahoro n’umutekano.
Ati: “Nta mirwano ihari, n’abari batangiye guhunga nimugaruke imuhira murarindwa ariko n’abafite ibibazo by’umutekano i Beni, abatabasha gusarura imyaka yabo kubera abarwanyi ba ADF cyangwa ingabo za FARDC zibajujubya nimutuze, AFC iraje hamwe n’ingabo zayo zibahe amahoro n’umutekano. Icyo dukeneye ni ukuba umwe. Nta Mututsi, nta Munandi, nta Muhutu, nta Munyanga, twese turi abanye-Congo.”
Corneille Naanga uyobora Alliance Fleuve Congo ibarizwamo umutwe wa M23 ufite igisirikare cya ARC (Armée Revolutionaire Congolaise), yahamije ko impinduka barwanira zitagomba gukomwa mu nkokora n’uwo ari we wese n’aho yaba aturutse hose kandi yemeza ko zigomba gutangirira i Rutshuru.
Umuyobozi w’Ingabo za M23, Maj. Gen. Sultan Emmanuel Makenga yatangaje ko DR Congo imaze imyaka irenga 60 yarangijwe n’umwanda w’imiyoborere mibi, ashimangira ko urugamba barimo rugamije impinduka zikuraho ibyo bibazo.
Yagize ati: “Igihugu cyacu cyarangiritse, kimaze igihe kirekire mu mikorere mibi. Ni akazi gakomeye cyane. Igihugu kimaze imyaka ibarirwa muri 60 kiri mu bibazo bikomeye. Murumva byoroshye kuzana impinduka mu gihugu kimaze mu bibazo imyaka ingana gutyo? Bagenzi banyu baratangiye, abandi barakomeje namwe mugiye gushyiraho umusanzu wanyu, turawutegereje kandi muzi ibikenewe kugira ngo intego dufite igerweho”.
Yahamije ko kugira ngo intego bafite igerweho bisaba ubufatanye hagati y’ingabo n’abandi. Ni mu gihe hashize iminsi mike M23 na FARDC n’imitwe bafatanyije ku rugamba irimo na FDLR bemeranyijwe ku gahenge k’ibyumweru bibiri kasabwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Iyi ntambwe yatewe nyuma y’uko M23 ifashe agace k’ingenzi ka Kanyabayonga gaherereye muri Teritwari ya Lubero, nyuma gato yongeraho ahitwa Kayina ndetse na Kirumba, aha kandi hakaba hari kabanjirijwe n’utundi duce twinshi twiganjemo uducukurwamo amabuye y’agaciro nka Rubaya n’ahandi henshi hababaje cyane Leta ya Kinshasa, ibintu byatumye ikomeza gushimangira ko M23 ifashwa n’u Rwanda na Uganda ngo biyiha abasirikare badasanzwe ndetse n’imbunda zigezweho.
