Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bibumbiye mu rugaga rw’Abikorera, PSF mu karere ka Musanze na bamwe mu bandi banyamuryango mu byiciro bitandukanye mu karere ka Musanze, bavuga ko urukundo bakunda Chairman w’Umuryango wabo, Paul Kagame rutuma bamuhoza ku mutima, ibyatumye bajya kumusanganira kuri Site ya Gicumbi aho yiyamamarije kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Nyakanga 2024.
Aba banyamuryango bakora ubushabitsi butandukanye biganjemo abo mu mujyi wa Musanze ndetse no mu yindi mirenge, bavuga ko kubera ibyo bamaze kugeraho babikesha imiyoborere myiza ya Nyakubahwa Paul Kagame usanzwe ari Perezida wa Repubulika, bahisemo kujya bamushyugikira ku bwinshi aho yiyamamarije hose mu ntara y’Amajyaruguru ndetse ngo aho yiyamamarije handi mu gihugu bakohereza intumwa zibahagararira, ku buryo ngo biyumvira ubutumwa batabukuye ku bandi.
Umurongo muremure w’imodoka nshya za Coaster zizwi nka ‘Drones’ zigera kuri 40, mu masaha y’urukerera zari muri Stade Ubworoherane iri mu mujyi wa Musanze zakereye gutwara aba banyamuryango basaga gato 1000 bari bagiye kwiyunga kuri bagenzi babo bo mu turere twa Gicumbi, Rulindo na Burera ndetse no mu bindi bice by’Igihugu bageraga ku bihumbi 250 bari bahuriye kuri Stade ya Gicumbi iherereye mu murenge wa Byumba, Akarere ka Gicumbi, Intara y’Amajyaruguru.
Bwana Habiyambere John uyobora PSF mu karere ka Musanze, yabwiye umunyamakuru wa AMIZERO.RW ko urukundo bakunda Chairman PK rutabemerera gucuruza kandi bazi neza ko ari mu ntara yabo. Ati: “Buriya twe byararangiye neza, Chairman wacu tumwiyumvamo kugera no mu misokoro ku buryo tutari kujya mu maduka ngo ducuruze twumva ko ari hano hirya i Gicumbi. Yadukoreye byinshi birimo kutugarurira umutekano arwanya abacengezi bari baratuzengereje mu cyahoze ari Ruhengeri, natwe rero ntituzatezuka kumushyigikira aho yaba ari hose”.
Bwana Mugabowagahunde Maurice uyobora Intara y’Amajyaruguru, yashimye imyitwarire y’abikorera bo mu karere ka Musanze, avuga ko ubumwe bwacu ari zo mbaraga zacu. Ati: “Munyemerere mbashimire mbikuye ku mutima uko mwitanze kugirango ibirori byacu kuri site ya Gicumbi bigende neza. Dukomereze muri uyu mujyo Intara yacu ikomeze ikataze. Muri ab’agaciro mu iterambere ry’Intara y’Amajyaruguru”.
Igikorwa cyakozwe n’abikorera ba Musanze bari kumwe n’abandi banyamuryango bo mu karere ka Musanze, cyakoze ku mitima ya benshi barimo n’abari hanze y’Igihugu, bakimara kubona amafoto y’umurongo w’imodoka zavaga i Musanze zerekeza i Gicumbi, bavuze ko u Rwanda rumaze kugera ku yindi ntera mu mibanire ndetse n’ubukungu, ngo ibyakozwe n’aba banya Musanze bikaba byerekana ko uko byagenda kose intsinzi ari iya Paul Kagame wamaze kubaka icyizere ntagereranywa mu banyarwanda n’abanyamahanga b’ingeri zose.
Umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu, mbere yo kugera kuri site ya Gicumbi, yabanje kugirana ikiganiro n’abanyamakuru ndetse n’abakoresha imbugankoranyambaga ku Mulindi w’intwari aha mu karere ka Gicumbi, akaba yarahavuye aza kuri Stade aho yasanze ibihumbi birenga 250 bimutegereje, bakaba baramwijeje ko bazamutora 100% aho bamuhishuriye ko ari we ntare nkuru iyoboye izindi, bo bakaba ari intare nto.
Chairman w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Paul Kagame yijeje abari bateraniye i Gicumbi ko atazahwema gukora icyateza abanyarwanda imbere, ngo ku isonga akaba ashyize imbere umutekano kuko ari wo shingiro rya byose. Ubwo yiyamamazaga ku munsi wa mbere i Busogo mu karere ka Musanze, tariki 22 Kamena 2024, abaturage basaga ibihumbi 350 bamwijeje ko uwagerageza kuvogera u Rwanda bazamuvuna, mu mvugo yo gutebya ababwirako ari bo babyivugiye ko nawe ariko azaba ahari, bivuze ko azabafasha kuvuna abanzi b’Igihugu.







