Amizero
Ahabanza Amakuru Kwamamaza Politike Umutekano

Abatwifuriza inabi bakwiye kumenya ko atari bo baturemye ‘Perezida Kagame’.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame akaba n’umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu kwezi gutaha, yashimangiye ko abanyarwanda aribo bafite uburenganzira bwo kwihitiramo ababayobora, ashimangira ko abatifuriza u Rwanda ineza bashatse bacisha make kuko ataribo baremye abanyarwanda.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Kamena 2024, ubwo yari ku kibuga cya Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Busogo (UR/CAVM) mu karere ka Musanze ahatangiriye ibikorwa byo kwiyamamaza. Uyu mukandida yagarutse ku ngingo zitandukanye ariko yibanda cyane ku mutekano w’Igihugu kuko ari ryo shingiro rya byose.

Mu ijambo rye aha i Busogo, yavuze ko: “Nta cyiza nko kuba umunyarwanda, nta cyiza nko kubabera umuyobozi, mufasha ubayobora kuzuza inshingano, ikigoranye mukagifatanya. Sinaje kubasaba, naje kubashimira! Nonese simwe mwabinshyizemo? Ubwo se mwabintamo? Urebye aho tuvuye, nta cyadutera ubwoba. Ubu hari ahabi twagera harenze aho twavuye, nta ntambara yadutera ubwoba”.

Umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Nyakubahwa Paul Kagame, yabwiye abaturage ko amatora nasoza, duzakomeza inzira yo kubona Igihugu kimwe no kubona abanyarwanda bashyize hamwe, twese turangajwe imbere no gukomeza kwiyubakira iterambere rirambye kandi rijyanye n’amahitamo yacu.

Yagize ati: “Aya matora tugiye kujyamo ni Igihugu, ni abanyarwanda bose bongera gusinyira, kuvuga ngo uko dushaka kuyoborwa ni uku, dushaka kubaho uku, nta wundi n’umwe ubigizemo uruhare ngo aduhitiremo uko dukwiye kuyoborwa. Ubwo ni bwo budasa bwacu nk’abanyarwanda kandi ni ko dukwiye guhora tugaragara bakabitwubahira ku Isi yose”.

Chairman w’Umuryango FPR-Inkotanyi akaba n’umukandida, Paul Kagame yavuze ko abirirwa bifuriza u Rwanda ibibi bakwiye kumenya ko atari bo Mana ndetse ko atari bo baturemye. Mu majwi ahanitse, imbaga y’abaturage iti: “Tuzabavuna”. Perezida Paul Kagame nawe ati: “Ni mwe mubyivugiye, gusa nanjye nzaba mpari”.

Umuryango FPR-Inkotanyi wateganyije kuziyamamariza ahantu 19 hirya no hino mu gihugu, bivuze ko hari Uturere tuzajya duhurira hamwe nk’uko byagenze kuri uyu munsi aho i Busogo hahuriye Musanze, igice cya Burera n’igice cya Nyabihu, ikindi gice cya Nyabihu kikazajya i Rubavu kuri iki Cyumweru tariki 23 Kamena 2024. Amatora y’uyu mwaka azaba akomatanyije ay’Abadepite ndetse na Perezida wa Repubulika, akazaba ku matariki ya 14 na 15 Nyakanga 2024.

Gahunda ni ku gipfunsi.
Nyakubahwa Paul Kagame aramutsa abaje kumushyigikira.
Morali yari hejuru mu baturage bari bateraniye i Busogo mu karere ka Musanze.

Related posts

M23 ishinja FARDC kurasa ibisasu biremereye ku baturage bari mu duce igenzura

N. FLAVIEN

Ibitaro Bikuru bya Ruhengeri bigiye kuvugururwa ku nguzanyo y’u Bufaransa.

N. FLAVIEN

Imirwano ikomeye i Masisi ihuje abarwanyi ba Mai-Mai ANCDH basubiranamo ubwabo bapfa M23.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777