Ahitwa i Gatonde mu murenge wa Mugunga, Akarere ka Gakenke, Intara y’Amajyaruguru haravugwa inkuru y’umusozi watengutse, usenya inzu zigera kuri 7, utuma imiryango igera kuri 26 yimurwa ndetse umuturage umwe akaba yajyanwe mu bitaro bya Gatonde kubera guhungabana.
Ibimenyetso by’uko uwo musozi utangiye gutenguka, ngo byatangiye kugaragara mu mpera z’Icyumweru gishize, ubwo byatangiye hamanuka igice gito cyawo ari nabwo ubuyobozi bw’Akarere bwagize impungenge butangira kwimura bamwe mu baturage bawuturiye.
Kuri uyu wa mbere tariki 06 Gicurasi 2024, ahagana saa munani n’iminota 15 z’amanywa(14h15), nibwo abaturage baguye mu kantu ubwo babonaga inzu esheshatu zatwikiriwe n’ibitaka ndetse n’ibyari bizirimo byose bikarengerwa.
Mu gihe abaturage bari bayobewe ibiri kuba, umusozi wo wakomeje kumanuka, ari nako inzu zikomeza kurengerwa n’ibitaka. Ibi ngo byatumye ubuyobozi bw’Akarere butabarana ingoga aho bwasanze koko hari inzu z’abaturage zamaze kugwa, nk’uko umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, madame Mukandayisenga Vestine yabihamirije KT.
Yagize ati: “Hari ahantu abaturage batuye, hafi y’ibitaro bya Gatonde, ubutaka bwatangiye kumanuka gake gake imiryango ya mbere yabanje kuhava yari irindwi, ubutaka bwakomeje kugenda bumanuka gake gake. Aha muri aka gace, ubutaka buragenda ku buryo no mu gihe imvura yahise izuba ryaka bushobora kugenda ari nabyo byatubayeho hano mu murenge wa Mugunga”.
Yakomeje agira ati: “Kugeza ubu hari inzu zamaze kugwa ariko n’abandi bahegereye twahabakuye kuko n’ubundi ubutaka bwari bukomeje kumanuka bubasanga. Ubu tuvugana niho turi, turi kuganira n’abaturage, gusa hari umwe wagize ihungabana yahise ajyanwa mu bitaro bya Gatonde tugiye kumureba. Ku bw’amahirwe nta wakomerekeye muri ibi bibazo”.
Amakuru yizewe yageze kuri AMIZERO TV ni uko icyabaye ari umusozi wamanutse unyura hejuru y’inzu z’abaturage(inkangu). Ibi bikaba byabereye ahitwa i Gatonde, Umurenge wa Mugunga, Akagari ka Rutabo, Umudugudu wa Gacemeri. Inzu zasenyutse ni zirindwi, gusa mu gutabara ubuzima bw’abaturage
himuwe imiryango 26, harimo ba nyiri inzu zaguye, abafite izasadutse zitaguye n’abafite izasigaye zinegetse.
Akarere ka Gakenke kagizwe n’imisozi miremire kandi ahanini ubutaka bwako bukaba ari inombe ku buryo bufata amazi kandi bukaba bwagenda byoroshye. Ni kamwe mu turere dukunze kwibasirwa n’ibiza bitwara ubuzima bwa bamwe nk’inkangu, imyuzure n’ibindi.
Urugero rwa vuba ni imvura yaguye mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane tariki 07 Gicurasi 2020, abantu umunani bo mu muryango umwe wari utuye mu kagari ka Rumbi, Umurenge wa Rusasa muri aka karere ka Gakenke bagwirwa n’inzu barapfa bose.

