Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo mu Rwanda, Assoc. Prof Jeannette Bayisenge yamenyesheje abakozi b’inzego za Leta n’izabikorera, ko kuri uyu wa Mbere tariki 08 Mata 2024 ari umunsi w’ikiruhuko.
Ni ikiruhuko gikurikira umunsi u Rwanda rwatangiriyeho icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni umunsi ukomeye ugaruka ku myaka 30 mu Rwanda Abatutsi barenga miliyoni bishwe bazizwa uko bavutse.
Ubusanzwe byari bimenyerewe ko iyo umunsi w’ikiruhuko rusange uhuriranye n’umunsi w’impera z’icyumweru (weekend), umunsi ukurikiyeho uba ikiruhuko, gusa ibyo si ko bigenda ku itariki ya 07 Mata, Umunsi wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko itegeko rigena ko iyo wo uhuriranye na weekend nta kiruhuko kiba ku munsi ukurikiyeho.
Hari hashize iminsi abantu ku mbuga nkoranyambaga bibaza niba tariki ya 08 Mata 2024 uzaba umunsi w’ikiruhuko, Guverinoma ikaba yasubije ibyifuzo byabo.
Mu ijambo Umukuru w’Igihugu yagejeje ku banyarwanda n’inshuti zarwo kuri uyu wa 07 Mata 2024, yavuze ko nyuma y’icuraburindi ryo mu 1994, uyu munsi “abanyarwanda bose batsinze ubwoba”.
Ati: “ Nta cyaba kibi cyaruta ibyo twanyuzemo. Iki ni Igihugu cy’abantu miliyoni 14, biteguye guhangana n’icyo ari cyo cyose cyashaka kudusubiza inyuma.”
