Abasirikare bagera kuri 19 ba Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo babarizwa muri wa mutwe udasanzwe “Force Spéciale Hibou” nibo bamaze kumenyekana ko baguye mu mirwano yabahuje na M23 mu gace kazwi nko ku Mabere y’inkumi.
Umwe mu barwanyi b’umutwe wa Wazalendo wo ku rwego rwa ofisiye yabwiye Rwanda tribune ko imirwano yatangiye saa munane z’ijoro ryakeye, aho ingabo za Leta (FARDC) zari zagabye igitero gikomeye cyari kigamije kwisubiza uduce twa Mabere y’inkumi n’umusozi wa Nyamishwi.
Ibi bitero bikaba byari byateguwe hifashishijwe amakuru yatangwaga n’indege za drones ndetse ingabo za Leta zikaba zaje zambaye amadarubindi (lunettes) areba nijoro.
Ubwo ingabo zo mu mutwe udasanzwe uzwi nka ‘Force Spéciale Hibou’ zageragezaga kuzamuka umusozi wa Nyamushwi n’undi w’ahitwa ku Mabere y’inkumi basanze abarwanyi ba M23 babiteguye, babamishaho urufaya rw’amasasu, ababyiboneye n’amaso bakaba bemeza ko ingabo za Leta zatakaje benshi ariko abamenyekanye ni 19 hatabariwemo inkomere.
Umusozi wa Nyamushwi ukomeje kuba isibaniro ry’imirwano aho ingabo za Leta ya DR Congo zishaka kuwisubiza kugirango zigumane ubugenzuzi bw’igice cya Kibumba.
