Nyuma yo kumenyekana mu ndirimbo zitandukanye mu myaka ya za 2008, Chorale Intumwazidacogora yo ku Itorero rya ADEPR Ishywa, Paruwasi ya Nkombo, Ururembo rwa Gihundwe, kuri ubu bahugiye mu bikorwa bitegura izindi ndirimbo kandi ngo zizaza zifite amavuta kurusha iza mbere kuko hari byinshi Imana yabakoreye ugereranyije n’icyo gihe.
Mu kiganiro cyihariye Umuyobozi wa Chorale Intumwazidacogora, Ugirashebuja Remy yagiranye na WWW.AMIZERO.RW, yaduhamirije ko imyiteguro yose ijyanye no gukora indirimbo nshya yarangiye ku buryo ngo mu ntangiriro z’Ukwezi gutaha bazajya muri Studio bagakora indirimbo nshya kandi zirimo amavuta koko.
Ugirashebuja Remy yagize ati: “Ziriya za mbere twazikoze cyera hari iterambere tutarageraho. Ubu hari byinshi Imana yadushoboje ku buryo dushobora gukora byiza birenzeho. Imyiteguro yose rero ijyanye no gukora Umuzingo mushya yararangiye ku buryo tariki 05 Ukwezi gutaha kwa 8 tuzajya muri Studio gukora indirimbo zikurikira za zindi mwakunze muri benshi”.
Iyi Chorale ikomeje gushyira imbaraga nyinshi mu ivugabutumwa ryagutse, ikubutse mu giterane cy’imbaraga cy’iminsi ibiri yatumiyemo Chorale Impanda yo kuri ADEPR Gikondo ndetse na Chorale Integuza yo kuri ADEPR Kayonza mu Rurembo rwa Nyagatare, mu ivugabutumwa bakoze ku Nkombo tariki 01 na tariki 02 Nyakanga 2023, hihannye abasaga 200 nka kimwe mu bimenyetso ko Imana ikomeje kubagirira neza.
Umwe mu batangije Chorale Itumwazidacogora, Pastor Buhendwa Elias, ubu uri mu kiruhuko cy’izabukuru, ahamya ko iyo abonye aho Chorale igeze bimutera imbaraga kuko ngo batangira mu myaka ya za mirongo irindwi na, nta mbaraga z’amaboko bari bafite ariko ko bari bafite imbaraga z’Imana zatumye batangiza ivugabutumwa muri Nkombo yose ndetse no hakurya y’amazi nk’ahitwa Kibumba n’ahandi.
Chorale Intumwazidacogora yo kuri ADEPR Ishywa, Paruwasi ya Nkombo, yatangiye mu 1972 itangirana abaririmbyi bacye cyane ndetse nta terambere. Muri 2008 yakoze Umuzingo wa mbere ugizwe n’indirimbo zifite injyana zihariye nka: Iyi Si mubona, Umwanzi agucira akobo Imana igucira akantu n’izindi. Niba nta gihindutse, mu kwezi gutaha ikazakora izindi ndirimbo zizaza zikurikira izo bakoze muri 2008.


