Pastor Niyonshuti Théogène benshi bari bazi ku izina ry’inzahuke yitabye Imana mu ijoro ryo kuwa Kane rishyira kuwa Gatanu azize impanuka ikomeye y’imidoka, yabereye mu Karere ka Kabale mu Majyepfo ya Uganda ndetse amakuru atugeraho akaba yemeza ko n’umuhanzi Donath bari kumwe nawe yapfuye.
Amakuru y’ibanze yemeza ko ahagana saa tanu z’ijoro (23h00) ku itariki ya 22 Kamena 2023 ari bwo byamenyekanye ko hari abanyarwanda bakoreye impanuka mu muhanda Kampala Kigali ndetse umwe akaba yahise ahagwa undi akajya muri koma.
Byaje kumenyekana ko Pastor Théogène Niyonshuti ari we wahise yitabye Imana, undi muhanzi bari kumwe witwa Ntezimana Donath abanza kujya muri Koma ariko nawe aza gushiramo umwuka kuko yari yababaye cyane muri iyi mpanuka bakoze ubwo bari mu modoka bava i Kampala mu Murwa mukuru wa Uganda berekeza i Kigali mu Rwanda.
Bivugwa ko Pastor Théogène yahagurutse i Kigali mu Rwanda, mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 22 Kamena 2023 yerekeza i Kampala agiye kuzana abantu bari bavuye muri Leta Zunze Ubumwe za America, ngo bari mu nzira bagaruka bahura na bus irabagonga.
Iyi mpanuka bivugwa ko yabereye mu Karere (District) ka Kabale mu Majyepfo ya Uganda, aho bus itwara abagenzi ya Kampani (Company) ya Simba yabagonze ibikubita hejuru ku buryo ngo no kubakuramo cyabaye ikibazo gikomeye.
Amakuru akimenyekana, byavuzwe ko umuhanzi Ntezimana Donath bari kumwe we yabanje kujya muri koma, gusa nawe yahise ashiramo umwuka kuko yari yangiritse bikomeye.
Agahinda ni kenshi ku bazi Pastor Théogène Inzahuke ndetse na benshi bamwumvaga mu bikorwa bitandukanye by’ivugabutumwa, afasha abari mu buzima bubi ndetse yemwe anakora ibishoboka byose ngo agire abo abukuramo nabo bazahuke nk’uko yakundaga kuvuga ko yari yarazahaye Imana ikamuzahura.
Pastor Théogène yari umwe mu bafasha inzego bwite za Leta zirimo Police mu bukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge kuko wasangaga bamwifashisha hirya no hino mu gukangurira urubyiruko kuva mu byaha bakareka ibiyobyabwenge ahubwo bakiyegurira Yesu nk’umwami n’umukiza.
Ni kenshi uyu Pastor Théogène Niyonshuti yakoze Impanuka ariko Imana ikamurokora, ndetse akaba yari anafite icyuma mu kuguru kubera impanuka n’ubundi. Kuri iyi nshuro Imana ikaba yemeye ko agenda noneho. Twihanganishije abasigaye kandi Imana izi byose ituze Niyonshuti Théogène ahakwiye, imirimo myiza yakoze imuherekeze.


1 comment
Imana imwakire mubayo
Knd ikomeze umuryango we