Mu gihe hakomeje kuvugwa amatora muri DR Congo, hari benshi bakomeje kwibaza niba azaba cyangwa se niba Tshisekedi azitwaza umutekano muke uri mu bice bimwe by’Igihugu agakoresha inzego zibifitiye ububasha aya matora akaba yasubikwa, agakomeza kuyobora n’ubwo hari abifuza ko nabo bakicara kuri iyi ntebe, muri bo hakabamo n’umugore ufite ubumuga ushaka gukora amateka.
Uwitwa Hortense Kavuo Maliro, mu mpera z’Icyumweru gishize yabaye umugore wa mbere kandi ufite n’ubumuga bw’ingingo watangaje ko azahatanira kuba Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu matora yo mu Ukuboza uyu mwaka wa 2023.
Bamwe ariko mu barebera hafi politiki yo muri iki Gihugu rutura, bavuga ko kwiyamamaza kwa Hortense Kavuo byaba ari nko kurutenza cyangwa se guherekeza abandi mu gihe kandidatire (candidature) ye yaba yemewe kuko ngo uretse na bwana Félix Tshisekedi Tshilombo, hari n’ibindi bikomerezwa birekereje ngo birebe ko nabyo byayobora ku Gihugu gikungahaye ku mutungo kamere ushakwa na benshi ku Isi.
N’ubwo bimeze bityo ariko, Hortense Kavuo uvuka i Beni mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, yabwiye BBC ko nta bwoba afite bwo kuba ashobora kuzahangana n’abakomeye muri politike nka Perezida Félix Tshisekedi, n’abandi nka Moïse Katumbi, Martin Fayulu cyangwa Matata Ponyo bafite imigambi yo kwiyamamaza.

