Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Politike Umutekano

Igitero simusiga cya Ukraine cyaburijwemo n’u Burusiya.

Minisiteri y’ingabo y’Uburusiya ivuga ko yaburijemo igitero kinini cya Ukraine ikanica abasirikare 250 ba Ukraine, gusa kugeza ubu nta cyo Ukraine yari yabitangazaho ndetse ibyo bivugwa n’u Burusiya ntibiragenzurwa mu buryo bwigenga.

Iyo minisiteri yavuze ko ku cyumweru Ukraine yari yagabye igitero mu karere ka Donetsk ikoresheje batayo esheshatu ziri mu modoka za gisirikare hamwe na batayo ebyiri zikoresha ibifaru (tanks). Ukraine yasezeranyije gukora igitero cyo gusubiza inyuma abasirikare b’Uburusiya, ariko ku cyumweru, Ukraine yasabye ko habaho guceceka mbere y’icyo gitero.

Ntibiramenyekana niba icyo gitero kivugwa n’u Burusiya gisobanuye ko igitero cya Ukraine cyo kwisubiza ubutaka bwafashwe n’Uburusiya cyatangiye.

Ku rubuga rwa Telegram, minisiteri y’ingabo y’Uburusiya yagize iti: “Mu gitondo cya tariki ya 4 Kamena 2023, umwanzi yagabye igitero kinini ahantu hatanu ho ku rugamba mu cyerekezo cya Donetsk y’amajyepfo”. Iyi minisiteri yavuze ko abasirikare ba Ukraine bagerageje kumenera mu bwirinzi bw’abasirikare b’u Burusiya, mu cyo Ukraine yabonye nk’igice gifite intege nkeya cyane cyo ku rugamba.

Minisiteri y’ingabo y’u Burusiya yagize iti: “Umwanzi ntiyageze ku mirimo [ntego] ye, nta cyo yagezeho”. Videwo yatangajwe yerekana imodoka za gisirikare zirimo kugabwaho igitero giturutse mu kirere. U Burusiya buvuga ko Ukraine yatakaje abasirikare 250 n’ibifaru 16.

Ukraine imaze amezi itegura igitero cyo gusubiza inyuma abasirikare b’u Burusiya. Ariko yashatse kwiha igihe gihagije cyo gutoza abasirikare bayo no kubona ibikoresho bya gisirikare yasezeranyijwe n’inshuti zayo zo mu burengerazuba (Uburayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika). Abategetsi bo muri Ukraine baburiye abaturage kwirinda guhwihwisa ibijyanye n’icyo gitero, bavuga ko ibyo bishobora gufasha umwanzi.

Ejo ku cyumweru, minisiteri y’ingabo ya Ukraine yatangaje videwo kuri Telegram igira iti: “Gahunda zikunda [iyo zikozwe] bucece. Nta tangazo ryo gutangira rizabaho”. Iyo videwo igaragaramo abasirikare bipfutse mu maso kandi bafite intwaro nyinshi, bashyize intoki zabo ku munwa, nk’ikimenyetso cyo guceceka.

Ibiharanirwa ni byinshi kuko Leta ya Ukraine icyeneye kwereka abaturage ba Ukraine n’inshuti zayo zo mu burengerazuba ko ishobora kumenera mu mirongo y’ubwirinzi y’abasirikare b’u Burusiya, igasoza kuba ubu ibintu byaragumye hamwe mu rwego rwa gisirikare ndetse ikisubiza bumwe mu butaka bwayo. Ahandi, abarwanyi barwanya Leta y’u Burusiya bavuga ko bafashe bamwe mu basirikare b’u Burusiya mu karere ka Belgorod ko mu Burusiya, kari hafi y’umupaka na Ukraine.

Ibyo byavuzwe n’umutwe wa Liberty of Russia Legion (FRL), wavuze ko iryo tangazo urihuriyeho n’umutwe wa Russian Volunteer Corps (RDK). Iyo mitwe yombi ivuga ko ishaka guhirika ku butegetsi Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin. Iyo mitwe yamagana igitero gisesuye u Burusiya bwagabye kuri Ukraine guhera mu kwezi kwa Gashyantare mu 2022 nk’uko byatangajwe na BBC.

Guverineri w’akarere ka Belgorod, Vyacheslav Gladkov, yasubije avuga ko yemeye guhura n’abafashe abo basirikare niba abo basirikare bakiri bazima. Ariko abo barwanyi nyuma bavuze ko Guverineri “ntiyagize umurava” wo guhura na bo kandi ko abo basirikare bafashe bazabashyikiriza Ukraine. U Burusiya bwashinje Ukraine kugaba ibitero byo mu gihe cya vuba aha gishize byo ku butaka bwabwo bwo ku mupaka, ariko Ukraine ihakana ivuga ko nta ruhare rutaziguye yabigizemo.

Guverineri Gladkov nyuma yavuze ko uruganda rw’ingufu z’amashanyarazi rw’i Belgorod rwari rurimo gushya kubera kugabwaho igitero cy’indege nto itarimo umupilote, izwi nka drone. Nta ruhande rwigenga ruremeza icyo gitero, ariko Uburusiya buvuga ko ako karere gakomeje kugabwaho ibitero bya drone mu buryo buhoraho bivuye muri Ukraine.

Ukraine ikomeje kuba isibaniro kuko buri ruhande rushaka kwerekana ko rufite imbaraga/Photo Internet.

Related posts

U Burundi bwishongoye ku Rwanda ku mikoranire yabwo na FDLR.

KALISA

Musanze: Abakirisitu 10 ba ADEPR bafatiwe mu nzu y’umuturage basenga binyuranije n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19

N. FLAVIEN

Mozambique: Ibyihebe byishe abasikare batatu b’u Rwanda, bikomeretsa batandatu.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777