Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, Kaminuza yigenga ya Kigali, ULK Ishami rya Gisenyi yibutse abatutsi batikiriye mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi, ahafatwa nk’ahacuriwe umugambi mubisha wo kurimbura abatutsi, abanyeshuri n’abakozi b’iyi Kaminuza basabwa gukomeza gahunda y’igihango cy’urukundo.
Iki gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Kamena 2023, kikaba cyabimburiwe n’urugendo no gushyira indabo aharuhukiye imibiri y’abatutsi bagera ku 5209 mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Commune (Komine) Rouge ruri mu Karere ka Rubavu, Intara y’Iburengerazuba.
Mu buhamya bwa Niyomana Scholastique warokokeye mu Murenge wa Gisenyi, Akagari ka Kivumu ndetse n’amateka yagarutsweho na bamwe mu bitabiriye iki gikorwa, humvikanyemo ubugome ndengakamere bw’abicanyi n’ukuntu icyari Gisenyi cyari indiri yabo bityo bikaba byarabaye umusaraba ku batutsi bahigwaga, hakaniyongeraho imiterere y’aka gace irimo Ikiyaga cya Kivu cyatwaye ubuzima bwa benshi.
Dr. Ishema Pierre uyobora Kaminuza yigenga ya Kigali, ULK Ishami rya Gisenyi, avuga ko umuhate wa Leta y’u Rwanda mu kongera kubanisha abanyarwanda ndetse na gahunda y’uburere mboneragihugu yashyizweho kugeza no mu mashuri abanza, bitanga icyizere ko urubyiruko ruri mu mashuri ari umusemburo w’impinduka nziza uganisha ku Rwanda ruzira Jenoside n’andi macakubiri aho yaba ashingiye hose.
Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rubavu, Nzabonimpa Deogratias, yavuze ko mu gihe nk’iki twibuka, “dusaba abato bari imbere yacu kwibuka aho twavuye kugirango bitume twiga neza bityo ntibigasubire kubaho ukundi”. Yavuze ko kandi “Rubavu dufite abakirangwa n’ingengabitekerezo ya Jenoside batari kure yacu, kuko bamaze gucurira aha umugambi wo gutsemba abatutsi ariko ntibawugereho, bahungiye hirya aha kandi bahora barekereje bashaka kugaruka n’ubwo batazabigeraho”.
Bwana Déogratias yavuze ko muri Repubulika ya mbere byateguwe ariko birabananira, Habyarimana Juvenal na ba Bagosora baza muri Repubulika ya kabiri bo banoza neza umugambi ubundi bararimbura. Ibi byose kandi byakorewe mu cyahoze ari Gisenyi aho n’uwitwa Bikindi Simon yacuriraga imigambi mibi ye hafi aha abinyujije mu ndirimbo zigamije kubiba urwango. Kubera aya mateka yose ashaririye, Nzabonimpa Déogratias yaboneyeho gushima RPF n’ingabo zayo za RPA babohoye u Rwanda bakarukura mu menyo y’aba bicanyi, ubu tukaba dutuje turinzwe n’izo ngabo zahindutse RDF.
Yakomeje agira ati: “Nta gisobanuro kindi dukeneye kubona nk’abato tubona interahamwe, impuzamugambi n’abandi bidegembya mu marembo. Twagize umuturanyi mubi nawe utaragize amakenga ngo akore ibyo amasezerano mpuzamahanga ateganya ngo akure abicanyi mu marembo, ariko ntiyanamenya aka wa mugani w’ikinyarwanda uvuga ngo ‘uhishira umurozi akakumara ku rubyaro’. Ibyo basize bakoze mu Rwanda bakomeje no kubikora aho bari hakurya aha. Turashimira iyi Kaminuza kubera iki gikorwa, dukomeze gahunda y’igihango cy’urukundo. Urumuri rutazima rwacanywe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’inkotanyi muri rusange, ntirukazime”.
Abitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Kaminuza yigenga ya Kigali, ULK Ishami rya Gisenyi, ni abanyeshuri biga muri Kaminuza mu mashami atandukanye hakiyongeraho n’abo mu Ishuri ribanza rya ULK, ryitwa EPGI naryo ribarizwa muri iri shami rya Gisenyi riherereye mu Karere ka Rubavu, Intara y’Iburengerazuba.





1 comment
Great job bro