Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

EAC yateye utwatsi ibyo kohereza M23 muri Sabyinyo yemeza ko ijyanwa i Rumangabo.

Inama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC yateraniye i Bujumbura mu Burundi kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Gicurasi 2023, yateye utwatsi ibyo kohereza M23 muri Sabyinyo ahubwo yemezako aba barwanyi bazarambika intwaro bakajya mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo bigeze no kubamo batarasubira inyuma.

Mu itangazo ryasomwe n’Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Dr Peter Mathuki, yavuze ko abakuru b’Ibihugu bakiriye raporo ku bibazo by’umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatanzwe n’Umuhuza muri ibi bibazo, Uhuru Kenyatta.

Yavuze ko inama yashimye Ingabo za Afurika y’Iburasirazuba ku ntambwe zimaze gutera mu kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC, ndetse imenyeshwa ko Gen Maj Aphaxard Muthuri Kigu wo muri Kenya ari we Mugaba Mukuru mushya wa EACRF.

Abakuru b’Ibihugu bamaganye bikomeye ibikorwa byo kurenga ku byemeranyijwe byo guhagarika imirwano, basaba EACRF gufata ingamba zo kubihagarika.

Yakomeje avuga ko basabye Ingabo za EAC “gukorana n’abagaba b’Ingabo, MONUSCO n’abandi bafatanyabikorwa mu gusura no kugenzura mu gihe cy’ibyumweru bitatu, harebwa niba Ikigo cya Rumangabo cyaba kijyanywemo M23 n’indi mitwe yitwaje intwaro, kuvugana na M23 bigakorwa n’umuhuza.

Itangazo rivuga ko inama yasabye ko Ubunyamabanga bwa EAC bugomba gushyiraho itsinda ry’ubugenzuzi bitarenze ku wa 15 Kamena 2023, ririmo umusirikare w’ipeti rya Brigadier General muri buri gihugu kinyamuryango, ryo gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’inshingano za EACRF, rikazatanga raporo mu minsi 90.

Yahise avuga ko Tshisekedi yemeje ko manda y’izi ngabo yongerwaho andi mezi atandatu, abarwa guhera ku wa 8 Werurwe kugera kuwa 8 Nzeri 2023, “kugira ngo habungabungwe ibimaze kugerwaho n’Ingabo za Afurika y’Iburasirazuba.”

Mu bihe bya mbere, M23 yari yasabwe gusubira inyuma ikajya muri Sabyinyo ahahoze ibirindiro byayo bya mbere, ibintu itigeze yemera na rimwe ndetse yo ubwayo n’abandi bazi ubuzima bwaho bakaba baravuze ko byaba ari ugutesha agaciro ikiremwamuntu kuko uretse n’abantu ngo n’inyamaswa zihaba ari mbarwa.

Ikirunga cya Sabyinyo gihuriweho n’Ibihugu bitatu ari byo u Rwanda, Uganda na DR Congo ni cyo M23 yagombaga kuzajyamo/Photo Internet.
Abayobozi bitabiriye inama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC i Bujumbura mu Burundi/Photo Internet.

Related posts

Inshuti magara ya Perezida Kagame yitabye Imana ku myaka 110.

N. FLAVIEN

Guhagarika imirwano kwa M23 bivuze gutsindwa urugamba cyangwa ni amayeri ?

N. FLAVIEN

Nkongwa idasanzwe ikomeje kwibasira ibigori iteye impungenge.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777